AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Umunya-Kenya Eliud Kipchoge yanditse amateka akomeye muri Athlétisme

Umunya-Kenya Eliud Kipchoge ukina umukino wo gusiganwa ku maguru, yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ukina uyu mukino washoboye kwirukanka Marathon (kilometero 42) mu gihe cy’amasaha ari munsi y’abiri.

Uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko, yirukanse intera ya kilometero 42 na metero 200 mu gihe cy’isaha imwe, iminota 59 n’amasegonda 40. Ni muri Marathon yaberaga i Vienne muri Autriche kuri uyu wa gatandatu.

Cyakora cyo n’ubwo uyu mugabo yakoze aka gahigo, ntabwo kazafatwa nk’ako ku rwego rw’isi kemewe kuko isiganwa yirukankagamo ritemewe n’impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku maguru ku isi, IAAF.

Ikindi ni uko uyu mugabo yarinzwe na bagenzi be nyuma yo kubona ko yashoboraga guca kariya gahigo.

Eliud Kipchoge, ni umwe mu bakinnyi bakomeye cyane ku isi mu mukino wo gusiganwa ku maguru.

Uyu mugabo wegukanye Marathon ya Londres incuro enye, yaherukaga kwandika andi mateka mu mukino wo gusiganwa ku maguru ubwo yegukanaga Marathon ya Berlin mu Budage, nyuma yo kwirukanka Marathon mu gihe cy’amasaha abiri, umunota umwe n’amasegonda 39.

Uyu mugabo wafataga umwanya wo gusuhuza abafana ubwo yarimo yirukanka, yagaragaje akanyamuneza nyuma yo kwandika ariya mateka.

Yahamirije BBC ko anejejwe cyane no guca agahigo kari karashyizweho na Roger Bannister mu 1954.

Ati” Ndumva nishimye. Nyuma ya Roger Bannister mu 1954, byansabye indi myaka 63 mbigerageza ariko sinabigeraho. Nyuma y’imyaka 65, mbaye umuntu wa mbere ubikoze. Ndashaka kwereka abantu ko nta cyananira ikiremwa muntu.”

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger