AmakuruImikino

Umunya-Eritrea niwe wegukanye agace ka gatatu ka La Tropicale Amissa Bongo

Biniam Grmaye ukomoka mu gihugu cya Eritrea niwe wegukanye agace ka gatatu  k’isiganwa rya La Tropicale Amissa Bongo rizenguruka igihugu cya Gabon ku magare.

Uyu munsi wagaragaje ko Abanyarwanda begukanye iri rushanwa mu mwaka wa 2018,amahirwe yabo  yo kuryisubiza ari kugenda akendera.

Uyu munsi abasiganwa bavaga ahitwa Mitzic berekeza ahitwa Ndjole, ku ntera ya Kilometero 187 ari nayo ndende muri iri siganwa ry’uyu mwaka.

Aka gace k’uyu munsi kagoye cyane abasore b’Abanyarwanda, dore ko nta n’umwe muri bo wageze i Ndjole ari mu bakinnyi 10 ba mbere.

Umunyarwanda waje hafi kuri aka gace ni Uwihirwe Renus waje ku mwanya wa 17, akaba yarushwaga amasegonda 19 na Grmaye. Undi witwaye neza ni Munyaneza Didier bita Mbappe waje ku mwanya wa 20, mu gihe Mugisha Moise yaje ku mwanya wa 36.

Umunya-Eritrea Natnael Tesfazion wegukanye agace ko ku munsi w’ejo ni we ucyambaye umwambaro w’umuhondo aho amaze gukoresha amasaha 10, iminota 20 n’amasegonda 55.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Munyaneza Didier uza ku mwanya wa 14, akaba arushwa umunota umwe n’amasegonda umunani n’uwa mbere.

Mbappe akurikiwe na Nzafashwanayo Jean Claude wa 15 ku rutonde rusange, mu gihe Uwihirwe Renus ari ku mwanya wa 19. Mugisha Moise we ari ku mwanya wa 23 ku rutonde rusange, mu gihe Areruya Joseph watwaye La Tropicale Amissa Bongo muri 2018 ari uwa 33.

Uyu musore wanitwaye neza mu gace ko ku munsi w’ejo ari ku mwanya wa 55 ku rutonde rusange.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger