AmakuruAmakuru ashushye

Umunya-Erithrea Tesfazion Natnael yegukanye Tour du Rwanda 2020

Umunya-Erithrea Tesfazion Natnael yegukanye Tour du Rwanda 2020, mu gihe,Umunya-Espagne ukinira ikipe ya Nippo Delko Provence, Diaz Gallego Jose Manuel ni we wegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda assize Mugisha Moise amasegonda 3.

Kuri uiki Cyumweru nibwo hakinwaga agace ka nyuma, abasiganwa bahagurukiye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha (Expo Ground) -Rwandex-Rond Point Kanogo-Cercle Sportif-Mburabuturo-Gikondo-Montée Pavée-Rebero (Finish Line)-Nyamirambo-SP Nyamirambo-Tapis Rouge-Kimisagara- Nyabugogo-Giticyinyoni-Nouvelle route direction Mont Kigali -Norvège-Mont Kigali-Stade de Kigali-Tapis Rouge -Kimisagara-Mur de Kigali (Kwa Mutwe)-Prison 1930-Apacope-Carrefour Yamaha-Kinamba-Route des poids Lourds-Rond Point Kanogo-Cercle Sportif-Mburabuturo-Gikondo-Montée Pavée-Rebero (Finish Line)+ kuzenguruka rimwe.

Byari byitezwe kureba niba hari umunyarwanda ukora amateka akegukana agace ka Tour du Rwanda uyu mwaka dore batagiye bahirwa n’uduce twabanje.

Nyuma y’uduce 7 twabanje, Tesfazion Natnael ni we wari uwa mbere yambaye umwenda w’umuhondo aho asiga Mugisha Moise wa 2 umunota n’amasegonda 30, agasiga Areruya Joseph wa 8 iminota 3 n’amasegonda 48.

Mugisha Moise ntiyaje kugira intangiro nziza kuko yaje gupfumukisha igare hakiri kare, yaje gufata igikundi ubwo bari bageze ku bilometero 60.

Aka gace ka nyuma kakinwe n’abakinnyi 66 ariko abakinnyi 4, Hadj -Bouzid Abderrahmane Karim (Groupement Sportif des Pétroliers/GSP), Bengayou Abdelraouf (GSP), Araujo Bruno (Bai Sicasal Petro de Luanda na Batmunkh Maral-Erdene (Terengganu Inc. TSG Cycling Team) bavuye mu isiganwa ritarangiye.

Mugisha Moise yahatanye ndetse agira ngo anarebe ko yakuramo ibihe yasigwaga na Natnael abe yanegukana Tour du Rwanda 2020, gusa ntibyaje kumuhira kuko aka gace kaje kwegukanwa na Diaz Gallego Jose Manuel ukinira Nippo Delko Provence akoresheje amasaha 2, iminota 33 n’amasegonda 27, akaba yasize amasegonda 3Mugisha Moise wabaye uwa 2.

Tour du rwanda 2020 yaje kwegukanwa na Tesfazion Natnael wo muri Eritrea, akaba yarakoresheje amasaha 23, iminota 13 n’isegonda rimwe, ni mu gihe Mugisha Moise ari we wa kabiri aho yarushijwe amasegonda 54.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger