AmakuruImikino

Umunya-Brazil Rayon Sports iherutse kugura yemerewe gukorera mu Rwanda

Rutahizamu w’umunya-Brazil, Jonathan Rafael da Silva,  Rayon Sports iherutse kugura bitegura guhangana na AS Kigal yabonye ibyangombwa bimwemerera gukorera mu Rwanda bityo ko Rayon Sports ishobora kumukinisha nta kabuza.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ukuboza 2018 nibwo uyu rutahizamu wa Rayon Sports yabonye ibyangombwa bitangwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka rwemerera abanyamahanga gukorera mu Rwanda.

Ni ibyangombwa bigaragara ko yabisabiwe na Rayon Sports bikaba bizamara igihe cy’imyaka 2 kuko handitsweho ko bizarangira mu 2020.

Umutoza wa rayon Sports Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, yavuze ko mu gihe yaba abonye ibyangombwa byuzuye yamushyira ku rutonde rwabazakina na AS Kigali kuri iki Cyumweru.

arabona icyangombwa cya FERWAFA kimwemerera gukina shampiyona y’u Rwanda kuko ikipe yavuyemo itaramurekura muri ‘system’ ya FIFA ikoreshwa mu guhererekanya abakinnyi (FIFA International market system) ariko biteganyijwe ko bikorwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.

Nubwo Rafael da Silva Rayon Sports yavanye muri Sousa Esporte Clube yo muri Brésil imuguze amadorali ibihumbi 50 yabonye ibyangombwa bimwemerera gukorera mu Rwanda, ntarabona icyangombwa cya FERWAFA kimwemerera gukina shampiyona y’u Rwanda kuko ikipe yavuyemo itaramuha icyemezo cya FIFA kimwemerera gukina muri Rayon Sports biciye mu buryo ikoresha mu guhererekanya abakinnyi (FIFA International market system) .

Biteganyijwe ko bikorwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ubundi akaba abaye umukinnyi wa Rayon Sports byemewe n’amategeko akaba yatangira no kuyikinira kuri iki cyumweru.

Yabonye ibyangombwa bimwemerera gukorera mu Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger