Umunya-Africa wa mbere wari ugiye kwandika amateka yo kujya mu isanzure yapfuye
Umunya-Africa y’Epfo Mandla Maseko, wari waratsindiye amahirwe yo kujya mu isanzure akaba ari we mwirabura wa mbere wari kuba ahageze yakoze impanuka na moto ahita apfa inzozi ze zitabaye impamo.
Mandla Maseko, yatwaraga indege ariko agacishamo agakora n’umurimo wo kuvanga imiziki(DJ) ndetse akaba yanakoraga muri South African air force, wari uzwi ku izina rya “Afronaut” yari yabonye aya mahirwe yo kujya mu isanzure mu 2013 nyuma yo gutsinda abantu benshi bahataniraga aya mahirwe mu irushanwa ryari ryateguwe n’ikigo cyo muri America cyigisha ibijyanye n’isanzure cya US-based space academy.
Yapfuye azize impanuka yakoze na moto kuri uyu wa Gatandatu nkuko itangazo ryashyizwe hanze nabo mu muryango we ribivuga.
Uyu musore w’imyaka 30 yari yatsinze amamiliyoni y’abantu bari baturutse mu bihugu 75 hanyuma agira amahirwe yo gutonywa muri 23 bari batsindiye kujya mu isanzure bakamara isaha yose batembera mu cyogajuru cya Lynx Mark II.
Mandla Maseko yavukiye muri Afurika y’Epfo, Soshanguve hafi y’umujyi wa pretoria. Mbere gato y’uko apfa yari yagaragaye ku ifoto ari kumwe n’Umunyamerika witwa Buzz Aldrin wabaye umuntu wa kabiri ku Isi wakandagije ikirenge ku kwezi nyuma ya Neil Armstrong wahageze bwa mbere mu 1969 ari mu cyogajuru cya Apollo 11.
Gusa abantu benshi ntibavuga rumwe ku kuba aba bagabo barageze ku kwezi, hari ababyemera abandi bakabihakana bavuga ko ari ikinyoma gikomeye.
Uyu munya-Africa wari ugiye kuba uwa mbere ugeze mu isanzure yagombaga kujyayo mu 2015 ariko ntibyakunda kuko nta kigo na kimwe cyari cyakagiyeyo none apfuye atagezeyo.
Abantu benshi batandukanye bo muri Afurika y’Epfo babajwe n’urupfu rw’uyu musore wari ugiye kwandika amateka, muri abo harimo n’umuhanzi w’icyamamare Yvonne Chaka Chaka wavuze ko umutima we washegeshwe n’urupfu rw’uyu musore dore ko apfuye akiri muto.