AmakuruPolitiki

Umuntu Wa mbere yagaragayeho Caronavirus muri Nigeria

Ubuyobozi bwa Nigeria bwatangaje ko muri iki gihugu hagaragayemo umntu ufite ubwandu bwa Caronavirus, akaba ari  we muntu wa mbere usanzwemo iki cyoreoz mu gihugu cya Nigeria.

Uwagaragaweho icyo cyorezo ni umutaliyani wakoreraga muri Nigeria wageze mu mujyi wa Lagos tariki 25 Gashyantare avuye mu Mujyi wa Milan.

Uwo murwayi yahise ashyirwa mu bitaro aho ari kwitabwaho kandi ngo ibimenyetso agaragaza ntabwo bikabije cyane.

Guverinoma ya Nigeria yatangaje ko yamaze gutegura ahantu ho kwakirira abagaragayeho Coronavirus no gushyiraho ingamba zigamije gukumira icyo cyorezo.

Hatangiye gushakishwa abantu bose baba barahuye n’uwo wagaragaweho Coronavirus mbere y’uko inzego z’ubuzima zimubona ubwo yagarukaga muri Nigeria.

Kugeza ubu abantu basaga 80 000 ku Isi hose bamaze kwandura Coronavirus mu bihugu bisaga 40 hirya no hino ku Isi, mu gihe abasaga 60 bamaze guhitanwa nayo mu bihugu biri hanze y’u Bushinwa aho indwara yatangiriye. Hanze y’u Bushinwa imibare y’abandura Coronavirus ikomeje kwiyongera mu gihe imbere mu Bushinwa iri kugabanyuka.

Algeria na Misiri nibyo bihugu bya mbere bya Afurika byemeje ko habonetse abarwaye Coronavirus.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger