Politiki

Umuntu umwe yaguye mw’irahira rya Uhuru Kenyatta

Kuri uyu wa kabiri kuya 28 ugushyingo 2017, Uhuru Kenyatta yarahiriye kuyobora Kenya muri manda ye yanyuma nkuko biteganywa n’itegeko nshinga rya Kenya , maze umuntu umwe yitaba Imana ubwo igipolisi cyashakaga gutatanya abatavuga rumwe na leta bari bari kwigaragambya hafi ya Stade yabereyemo ibirori.

Kenyatta ubwo yarahiriraga kuyoboraKenya yemereye abaturage kuzarangiza amacakubiri ndetse no guhanga imirimo muri kenya mu rwego rwo kugabanya ubushomeri bukomeje kwiyongera muri Kenya.

Mu ma saha ya saa tanu n’igice ku isaha yo mu Rwanda Umukuru w’urwego rw’ubutabera wa Kenya David Maraga yatangiraga umuhango nyirizina wo kurahiza Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we William Samoei Ruto bagiye kuyobora Kenya muri manda ya kabiri ari nayo ya nyuma izarangira mu 2022 nk’uko itegeko nshinga muri iki gihugu ribiteganya.

Abaturage bari benshi  inyuma ya Stade yabereyemo uyu muhango doreko igipolisi cyasubijeyo benshi kandi bashakaga kureba ibi birori , bikaba byatewe nuko abaturage bari benshi cyane bityo rero ngo ntibari gukwira muri stade.

Stade yari yakubise yuzuye

Abapolisi benshi kandi bari bakwirakwijwe mu murwa mukuru wa Kenya i Nairobi kugirango baburizemo ibikorwa byo kwigaragambya byari gukorwa n’abatavuga rumwe na Leta.

Mu rwego rwo kwakira indahiro y’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga Perezida Kenyatta ingabo z’igihugu cya Kenya KDF zabanje gukora igikorwa cyo kurasa urufaya rw’ ibisasu biremereye cyane .

Kenyatta aherutse gusaba  abadepite ko bakwiye kubaha imyanzuro yafashwe aho gusaba izamurwa ry’imishahara nta n’icyo barakora, cyane ko ikibazo cy’imishahara ihanitse ya bamwe ari kimwe mu byari birakaje abaturage ba Kenya.

Kenyatta yashimangiye ko mu gihe cy’amatora nta muntu numwe utari uzi umushahara azahembwa naramuka atowe, bityo nta waza ngo ahite abihindura.

Nubwo abadepite batararahirira inshingano zabo nyuma y’amatora rusange yabaye ku wa 8 Kanama, hari benshi bamaze kumvikana bamagana imyanzuro ya Komisiyo ishinzwe imishahara muri Kenya, (Salaries and Remuneration Commission, SRC) iyobowe na Sarah Serem, Ariko Kenyatta akaba yavuzeko adashobora kongerera abadepite imishahara.

Kenyatta yatowe n’amajwi 98% mu matora yo kw’itariki 26 ukwezi kwa cumi yitabiwe ku kigero cya  39% .

Amatora ya mbere yo ku itariki ya 8 ukwezi kwa munani  yasubiwemo nyuma y’aho urukiko rw’ikirenga rwemejeko amatora asubirwamo bitewe n’uburiganya bwabayemo.

Ibi birori by’irahira rya Perezida Kenyatta byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye bari bahagarariye ibihugu bigera kuri 40 barimo abakuru b’ibihugu 13 aribo Perezida Kagame , Yoweri Museveni wa Uganda, Ian Khama wa Botswana, Edgar Lungu wa Zambia, Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, Hage Geingob wa Namibia, Faure Gnassingbé wa Togo, Mohamed Farmajo wa Somalia, na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn.

Abashigikiye Odinga bari bari mumihanda bigaragambya
Yahise asinyira indahiro ze , ko azuba itgegeko nshinga n’andi mategeko

Ingabo nuku zari zihagaze banakora akarasisi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger