Mu mashusho

Umunabi ugirwa n’abashoferi bari mu makosa, utera abagenzi kwinumira.

 

 

Ikibazo cyo gusubizanya umunabi kwa bamwe mu bashoferi batwara abagenzi, mu gihe umugenzi ababwiye gukosora ibyo abona bishobora guteza impanuka, bimaze kuba umuco kuri bamwe.

Abakunze kugenda mu modoka rusange zitwara abagenzi, bakunze guhura n’iki kibazo cyo kubwirwa nabi mu gihe babwiye shoferi kugabanya radiyo, umuvuduko, kureka gutendeka, kureka kuvugira kuri telefone n’ibindi.., akenshi umushoferi agasubiza nabi ababimubajije bitewe nuko ahari abona nta bundi bubasha bahabwa n’amategeko mu kubimubuza.

Rimwe na rimwe ibyo bikunze kuba intandaro y’impanuka za hato na hato ndetse zihitana ubuzima bw’abantu, bitewe no kwinangira k’umushoferi, nyamara polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ntacyo idakora ngo bicike.

Abagenzi bamwe bahitamo kuruca bakarumira, bagahebera urwaje, mu gihe babonye amakosa ku mushoferi, bityo bakanga kwiteranya na we cyangwa bakanga ko yabuka inabi. Hakaba n’igihe usanga bamwe mu bagenzi bari ku ruhande rwa shoferi, bakamuvuganira ku makosa ye, maze impaka zikaba zose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger