Umuminisitiri yanze kurahirira kuri Bibiliya ahita asimbuzwa
Minisitiri muri Guverinoma nshya ya Tchad yirukanywe ataratangira inshingano ze, nyuma yo kwanga kurahirira kuri Bibiliya kubera ko ukwemera kwe kutabimwemerera.
Ku wa Kane nibwo abaminisitiri muri Guverinoma barahiriye inshingano zabo nshya, hakaba harasubirwagamo amagambo yateguwe n’Inama Nkuru y’Abayisilamu kuko iki gihugu umubare munini ari uw’abasilamu.
Impamvu bakoresheje indahiro yateguwe n’Abasilamu ni uko Abakirisitu banze gutegura iyo ndahiro bavuga ko Bibiliya year cyangwa se ntagatifu itabemerera gukora ibyo. Muri uku kurahizwa, Umuvugizi wa Guverinoma ya Tchad, Madeleine Alingué yasabye ko hakorwa impinduka mu ndahiro ye, aha yasabye ko ijambo ‘Allah’ rikoreshwa n’Abayisilamu ryasimbuzwa Imana, Urukiko rw’Ikirenga rwarabyanze ariko Perezida wa Tchad Idriss Déby ategeka ko babimwemerera.
RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko Djibergui Rosine Amane wari wagizwe Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’indege za gisivili we bitaje kumuhira, kuko yasabye ko indahiro isimbuzwa inyandiko y’ubudahemuka akayishyiraho umukono ariko urukiko rurabyanga yewe nawe aratsemba avuga ko atarahira.
Byihuse , Perezida Déby yahise amusimbuza Gen Mahamat Taher Rozzi wari witabiriye uyu muhango, ndetse ako kanya ahita arahirira inshingano nshya yahawe.
Kuva uyu muhango warangira, indahiro ku bahawe imyanya mu buyobozi yahise itangira kutavugwaho rumwe by’umwihariko ku ruhande rw’abakirisitu. Mu Cyumweru gishize nibwo Perezida Déby yashyizeho abaminisitiri 29 bagize guverinoma nshya itarangwamo Minisitiri w’Intebe, nyuma y’uko uyu mwanya ukuwe mu Itegeko Nshinga Tchad igenderaho.