AmakuruAmakuru ashushye

Umukuru w’igihugu cya Vietnam yitabye Imana

Perezida wa Vietnam Tran Dai Quang yitabye Imana afite imyaka 61 y’amavuko, nyuma y’uburwayi bukomeye yari amaranye igihe kirekire.

Amakuru y’uru rupfu rw’umukuru w’igihugu yatangajwe n’itangazamakuru rya leta y’iki gihugu mu itangazo ryashyize ahagaragara mu masaha make ashize.

Amwe mu magambo ari muri iri tangazo aragira ati” Yitabye Imana azize uburwayi bukomeye, n’ubwo inzobere z’abaganga zagerageje ibishoboka byose ngo zimuhe ubuvuzi.””

Perezida Quang yageze muri Perezidansi ya Vietnam muri 2016, nyuma y’imyaka irenga 40 yari amaze akora muri Minisiteri y’umutakano y’iki gihugu, aho yari azwi nk’umuyobozi w’umunyembaraga kandi utagendera ku marangamutima.

N’ubwo Nyakwigendera Quang yagize igihe cyo guhabwa inshingano zikomeye akanaba yari umukuru w’igihugu, inshingano ze nka Perezida zarebwaga mu ndorerwamo y’ibirori bikomeye, gusuhuza abashyitsi bagendereraga Vietnam no kwakira ibikorwa bya Diplomacie bitandukanye hagamijwe kuzamura izina rya Vietnam ku ruhando mpuzamahanga.

Ubutegetsi bwe bwakunze kurangwa n’amakimbirane adashira, hagati ya Leta y’igihugu cye na Leta y’Ubushinwa bapfa inyanja iherereye mu majyepfo y’Ubushinwa, amakimbirane amaze igihe kirekire arangwa hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi.

Perezida Quang yaherukaga kugaragara mu ruhame mu minsi ibiri ishize, ubwo yahuriraga i Hanoi n’abanya Politiki b’Abashinwa ndetse n’abandi b’abanyacyubahiro b’abanyamahanga batandukanye.

Mu cyumweru gishizeho, Perezida Quang yari yakiriye Perezida wa Indonesia Joko Widodo, gusa ngo byari bigoranye cyane kugira ngo ashobore guhagarara nk’uko AFP yabitangaje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger