Umukunzi wawe aguca inyuma niba ukora ibi bintu bitanu!
Uwo ukunda aguca inyuma akenshi bitewe n’uburyo mubanyemo. Iyo utamwitaho nawe yumva ko ushobora kuba hari byinshi umugukinga, ibi bishobora kuba intandaro yo gucana umubano nawe bucece ukaba watangira kujya umuca inyuma ku buryo atarabukwa.
Bamwe mu basore baba baziko abakobwa benshi mu rukundo baba bagenzwa n’ifaranga gusa bose siko biri, ndetse harababa bafite urukundo rw’umwimerere bumwa bakeneye umusore bazabana muri paradizo y’urukundo.
Iyo babonye ibyo bashakaga batabibonye bashaka uburyo babona abandi basore babashimisha bigatuma batangira guca inyuma abo bakundana.
Dore zimwe mu mpamvu zatuma umukobwa aguca inyuma
1.Ntago umuha agaciro
Abakobwa bakunda abahungu babaha urukundo nyarwo gusa bakaba babasha kubaha agaciro, iyo umukobwa mukundana abonye utamuha agaciro atangira kugenda ashaka undi ushobora kukamuha.
Guha umukobwa agaciro hano tuvuga ni ukutumva ko umukobwa ari uwo kukurira amafaranga cyangwa se gukora imibonano mpuzabitsina, ahubwo ni ukumva ko ari mu buzima bwawe nk’umukunzi w’umwihariko ndetse akaba umujyanama ku buryo ushobora kumugisha inama kuri bimwe mu bintu waba ugiye gukora.
2.Ntiwiyitaho
Nk’uko abakobwa bakunda kwisukura no guhorana umucyo baba banifuza ko abahungu bakundana bahora basa neza kandi bakeye ku buryo bugaragarira buri wese. Igihe umukobwa azabona utakiyitaho azatangira kuguca inyuma no kureba abandi bahungu bahora basa neza .
3.Utuma ahora yibaza ku rukundo rwanyu.
Igihe umukobwa mukundana azabona umubano wanyu uri kugenda biguru ntege azashaka uburyo yatangira kwishumbusha , kwibaza ku rukundo rwanyu bizatuma ashobora kuba yagwa mu mutego wo kuguca inyuma mu buryo nawe atazi kubera kukubura no kubona uri kugenda umwicaho gake gake.
4.Igihe agukeneye ntakubona
Umukobwa ashobora gufata umwanzuro wo kuguca inyuma igihe abona igihe cyose agukeneye atakubona, kumuba hafi igihe agukeneye ni kimwe mu bituma urukundo rwanyu rukomeza kugira ingufu ndetse bikongera icyizere. Bituma umukobwa yumva afite umusore umukunda kandi akamwitaho.
5.Urukundo wahindutse iteshamutwe.
Abasore benshi bakunda guhagarika bimwe mu bikorwa bakoze mbere kugira umukobwa bakundana abemerere urukundo.
Igihe ibi bikorwa bizahagarara hazabaho irungu ku mukobwa wari usanzwe akorerwa ibikorwa bitandukanye nko kumusohokana ahantu atari asanzwe azi, kumuhamagara isaha ku yindi ndetse n’ibindi.
Umukobwa wari usanzwe amenyereye kwitabwaho none akaba asigaye abona ubutumwa bugufi bw’umusore hashize ukwezi cyangwa akamuhamagara rimwe na rimwe nabwo har’ikintu agiye kumubaza bituma atangira kwishakira izindi nzira .
Kudaha umwanya umukobwa mukundana ngo umwiteho bizatuma atangira kwishakira abandi , cyane ko igihe wowe uzaba utakimuhamagara cyangwa ngo umusohokane, hazaba har’abandi basore bakataje bamuhata ubutumwa busize umunyu umunsi ku wundi ndetse banamujyana ahantu hatandukanye bamutembereza bitume atangira kujya aguca inyuma ndetse birangire mutandukanye.