Umukunzi wa Diamond yahishuye byinshi ku mwana atwite
Tanasha Donna Oketch umukunzi wa Diamond Platnumz yahishuye byinshi ku mwana yitegura kubyara mu mezi abiri ari imbere avuga ko kuri we uyu mwana ari umugisha ukomeye kuri we kandi ko yishimiye kumwakira akamubera umubyeyi mwiza.
Tanasha yavuze ibi nyuma y’iminsi mike we na Diamond Platnumz, beruye ku mugaragaro ko biteguye kwibaruka, mu gihe abakunzi babo bari bamaze iminsi banugwanugwa ko uyu mukobwa yaba atwite n’ubwo yari yaririnze kubitangaza.
Byinshi mu byo Tanasha yagarutseho, yavuze uburyo bw’imyambarire ye, uko imufasha kugaragaza inda no kuyihisha mu rwego rwo kurinda umwana we atwite.
Mu butumwa burebure buherekeje ifoto yashyize kuri Instagram, Tanasha yavuze ko bitangaje kubona amwe mu makanzu yambara ahisha inda atwite mu gihe ayandi ayerekana, ibintu yishimira kuba abantu babibona batyo kuko ari umutego yakoze mu rwego rwo kurinda umwana we inkundura y’amafoto yo ku mbuga nkoranyambaga.
Hagati ahoTanasha na we yongeye kwemeza neza ko habura amezi abiri gusa we na Diamond bakunguka mu muryango wabo umwana w’umuhungu ndetse ko bahisemo kubimenyesha abakunzi babo kuko basanze atari ngombwa gukomeza kubibhisha.
Yagize ati: “Ntitwari gukomeza kubihisha gusa kwita ku mwana wanjye nzabyimenyera, hashize amezi arindwi ntwite, nsigaje amezi abiri gusa ngo mbyare kandi ngomba kwerekana ko ibi byaje byihuse kuko byabanje kungora kubyakira ariko uko igihe cyagiye gihita nagiye numva ko iyo bitaba ntaba narakiriye neza uyu mugisha uturuka ku Mana.”
Yakomeje agira ati: “Mwana wanjye mwiza, urashyigikiwe, urakunzwe kandi wahawe umugisha. Imana ifite umugambi munini kuri wowe, uri umwe mu bantu yitaho cyane. Umunsi umwe njye na papa wawe tuzakubwira impamvu. Ndagutegereje cyane ngo nkubere mama kandi mpora nsenga Imana ngo ikurinde abanzi. Nta ntwaro n’imwe izahangana nawe ngo ikuneshe. Ndagukunda mwana wanjye kandi nzakomeza kukwitaho mu buzima bwanjye.”
Aya magambo Tanasha yayatangaje nyuma yo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yabereye umunsi umwe n’iya nyirabukwe. Nk’uko ikinyamakuru Nairobinews.nation.co.ke kibitangaza, ngo ibi birori kandi byari byitabiriwe n’ibihangange bitandukanye harimo umunyarwenya Omondi ukomeye wo muri Kenya.
Nk’uko byemezwa n’impande zombi, uyu muryango witeguye kubona umwana mushya w’umuhungu. Ku ruhande rwa Diamond Platnumz uyu mwana azaba abaye uwa kane nyuma ya babiri yabyaranye na Zari Hassan n’undi umwe yabyaranye na Hamisa Mobeto.