Umukunzi wa Diamond Platnumz yaciye amarenga y’uko yaba atwite
Tanasha Donna Oketch umaze igihe avugwa mu rukundo rukomeye n’umuhanzi Diamond Platnumz ukomeye mu muziki wa Bongo Fleva mu gihugu cya Tanzania, yagaragaje ko hari amakuru y’ibanga afite muri we mu gihe cya vuba yatumye benshi bakeka ko yaba atwite.
Uyu mukobwa ukomoka mu gihugu cya Kenya yavuze ko hari amakuru meza yumva amutegereje mu gihe cya vuba.
Ibi byakomotse ku butumwa yatambukije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho benshi mu bakurikiranira hafi imyidagaduro bahise bemeza ko nta kindi ashatse kugaragaza uretse kuba yitegura kuba yiteguye kuzibaruka umwana we na Diamond nk’uko yabicishije mu marenga.
Tanasha umenyerewe mu mwuga w’itangazamakuru no kugaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye yabanje gutaka umukunzi we, ati “Rudasumbwa bose barota,” arongera ati “Noneho igikomeye cyane ni uko niteguye kwakira umugisha udasanzwe vuba […] Imana ni nziza.
Ubu butumwa bwose yagiye abuvangamo udushushanyo tw’uturenge tw’umwana muto n’utundi dupfutse ku munwa dusa naho tugaragaza ko ibyo avuga bikiri ibanga. Benshi mu babonye ubwo butumwa bahise batangira kubukwirakwiza bemeza ko Tanasha yamaze gusama inda ya Diamond.
Tansha yaciye aya marenga mu gihe ubwo we na Diamond Platnumz batangiraga gukururana cyane, umuryango we wamubujije kuba yasama inda ye ataramwambika impeta y’isezerano imwemerera kuba umugore we akaramata.
Ni mu gihe aba bombi bari batangaje ko biteguye gukora ubukwe taliki ya 14 Gshyantare 2019, iyi gahunda bikarangira isubitswe kubera impamvu zitandukanye.