Umukozi wo mu rugo akurikiranweho kwica nyirabuja n’abakobwa be babiri
Mu gihugu cya Tanzanimu mujyi wa Dar es Salaam mu gace kitwa Masaki haravugwa urupfu rw’umugore w’umupfakazi witwa Emily Mutaboyerwa wiciwe rimwe n’abakobwa be babiri barimo Daniela Mutaboyerwa w’imyaka 15 n’uwitwa Damita Mutaboyerwa w’imyaka 13 kuwa 09 Kamena uyu mwaka.
Uyu mugore umaze imyaka 2 ari umupfakazi,yasanzwe mu nzu ye n’abana be bishwe nyuma yo gukubitwa ikintu kidatyaye bakavirirana cyane.
Polisi ikorera mu mujyi wa Dar es Salaam yemeje aya makuru y’urupfu rw’uyu mugore kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ndetse yemeza ko yafashe uwitwa Shadrack Kapanga w’imyaka 34 ukekwa ko ariwe wabishe.
Komanda wa Dar es Salaam Special Zone Police witwa Jumanne Muliro yavuze ko uyu Shadrack Kapanga, yatawe muri yombi kubera ko yafatanwe telefoni z’abapfuye, TV, dekoderi ya DStv byose by’uyu muryango ndetse ko yarimo guhunga.
Uyu muyobozi wa Polisi yavuze ko impamvu yatumye uyu mukozi yica aba bantu 3 itaramenyekana gusa bagikora iperereza ngo bayimenye.
Iperereza ryakozwe ryemeje ko aba bantu bishwe kuwa 09 Kamena uyu mwaka,ndetse ngo uwabishe yabakubise ikintu baravirirana kugeza bapfuye.
Polisi ivuga ko iri gukora iperereza ryimbitse kuri ubu bwicanyi ndetse ko ababigizemo uruhare bose bazafatwa bagafungwa.
Madamu Mutayoberwa yari atuye ahitwa Masaki ku muhanda witwa Maryknol,inzu No.1224 mu karere ka Kinondoni,mu mujyi wa Dar es Salaam.
Abaturanyi bavuze ko uyu mugore yari amaze imyaka 2 apfushije umugabo we ndetse ko bagize ikibazo ubwo hari hashize iminsi 2 bumva nta muntu uvugira mu rugo rw’uyu muryango kandi aba bana b’uyu mugore barahahoraga.
Aba bantu ngo bafashe umwanzuro wo kwinjira mu gipangu kureba,bica inzugi babone imirambo y’aba bantu