Umukobwa yabuze ayo kwishyura bafatiriye inkweto ze ashaka no gukuramo ipantalo ngo ayitange
Umukobwa utuye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, ahazwi nko kuri 40, yateze moto ubwo yavaga Kacyiru, ageze aho aravira kuri moto yanga kwishyura umumotari wari umutwaye bamufatira inkweto.
Ibi byabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Ukwakira 2018, biravugwa ko uyu mukobwa yari yasuye umusore utuye Kacyiru bakaryamana ndetse bakanasangira inzoga dore ko ngo yicuruza hanyuma mu gutaha uwo musore ntamuhe amafaranga yo gute, yateze moto abuze ayo kwishyura umumotari ahitamo kumufatira inkweto yari yambaye avuga ko atahomba lisansi.
Uyu mumotari yavugaga ko nabona umuntu ugura izo nkweto azazigurisha akabonamo amafaranga 800 uyu mukobwa yari kumwishyura, icyatangaje abantu ni imyitwarire y’uyu mukobwa wagaragaragaho isindwe.
Abari aho bavuze ko batangajwe n’uburyo uyu mukobwa bamaze gufatira inkweto ze maze agashaka no gukuramo ipantalo yari yambaye ngo nayo ayihe umumotari ayijyane.
Abantu bahise bamwitambika bamubuza kwiyambura imyenda.