Umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Angola yahunze igihugu
Umukobwa wa Jose Eduardo dos Santos wahoze ari umukuru w’igihugu cya Angola yahunze igihugu avuga ko akorerwa iterabwoba nk’uko akomeje kugenda abitangaza.
Uyu mukobwa usanzwe azwi ku izina rya Welwitschia “Tchize” dos Santos yari asanzwe ari umwe mu banyamategeko b’icyubahiro muri iki gihugu cya Angola.
Avuga ko yahisemo kuva muri iki gihugu nyuma yo kubangamirwa n’umuryango MPLA (People’s Movement for the Liberation of Angola) ndetse akanahozwaho igitutu cy’iterabwoba cyo gutabwa muri yombi.
Yifashishije uburyo bw’amajwi yoherereje kimwe mu binyamakuru byo muri Angola ku wa Gatatu ushize yasobanuye ku mpamvu nyamakuru yatumye afata umwanzuro wo guhunga igihugu cye.
Yagize ati” Nahunze igihu nyuma yo gushimutwa ku munyamategeko bamukuye mu ndege muri Mutarama”.
Manuel Antonio Rabelais wahoze ari Minisitiri akaba n’umunyamategeko ukomeye wa MPLA, yangiwe kuva mu gihugu ubwo yashakaga kwerekeza muri Lisbon bamushinja ibirego bya Ruswa.
Mu Itangazo MPLA yashyize hanze ku wa Gatatu ushize yatangaje ko hari gahunda yo guhagarika uyu mukobwa ku mwanya yari afite mo nyuma y’iminsi 90 atagaragara mu gihugu.
Welwitschia yakunze kumvikana cyane anenga imiyoborere ya Perezida Joao Lourenco wasimbuye Se ku butegetsi bw’iki gihugu akaba anashinja MPLA kumukandamiza.
Kuva Perezida Lourenco wahoze ari Minisitiri w’ingabo yajya ku butegetsi bw’igihugu yagendeye kure imikorere yabo kwa dos Santos
Welwitschia kuri ubu wahungiye mu Bwongereza hamwe n’umuvandimwe we Isabel dos Santos.
Aba bakobwa bombi bakomoka kuri dos Santos, nyina ubabyara akaba ari umwe mu bagore babaherwe bakomeye muri Afurika.
Isabel yarengeje ingohe ibirego bya leta ya Angola byakomotse ku iperereza rya kozwe ku mafaranga yagiye yishyura mu buryo budafututse ubwo yari umukuru w’ikigo cy’amavuta kizwi nka oil giant Sonangol.
Biteganyijwe ko ashobora gushakishwa igihe ku kindi agafatwa akagarurwa muri Angola.
Musaza we witwa Jose Filomeno dos Santos, wahoze ahagarariye ikigo cy’igihugu cyita ku bukungu, na we yangiwe kuva muri Angola icyo gihe afungishwa ijisho mu gihe cy’amezi Atandatu nyuma yo gushinjwa ibyaha bya ruswa.
Jose Eduardo dos Santos yayoboye Angola imyaka 38 kugeza mu mwaka wa 2017.
Perezida Lourenco akimara gufata ubutegetsi bw’igihugu, yahise yirukana Isabel ku mwanya wo kuyobora Kampani z’amavuta mu rwegi rwo gusenya akazu kari karubatswe nabo kwa Dos Santos.
Benshi mu muryango wo kwa dos Santos bari mu bihugu byo hanze naho dos Santos wahoze ari perezida w’imyaka76,ari mu gihugu cya Esipanye aho ari kwitabwaho n’abaganga nk’uko guverinoma ibitangaza.