AmakuruImyidagaduro

Umukobwa w’uburanga ukiri muto yiciwe mu muhanda abantu bareba azira kwanga gushakana na mubyara we (Amafoto)

Umukobwa ukiri muto witwa Nourzan Al-Shammari yishwe atewe icyuma mu muhanda ku manwa y’ihangu abantu bareba, azira kuba yaranze gushyingiranwa na mubyara we mu birori byateguwe.

Nourzan Al-Shammari yiciwe bunyamaswa i Bagdad muri Iraq, bitera uburakari budasanzwe muri iki gihugu nyuma yuko amashusho y’iki cyaha giteye ishozi asangiwe ku mbuga nkoranyambaga.

Ikinyamakuru The Mirror kivuga ko ubwo yari atashye avuye ku kazi uyu mugore yiciwe ku manywa y’ihangu n’abantu batatu bitwaje ibyuma kandi bambaye ibitambaro byo mu mutwe bipfutse amaso.

Nk’uko ibitangazamakuru byaho Alsumaria News of Iraq bibitangaza, ngo yiciwe mu cyiswe “honour killing” (kwica by’icyubahiro) azira ko yanze ubukwe na mubyara we.

Polisi yamaze gufata mmusaza wa Nourzan kubera uruhare akekwaho kuba yaragize muri ubwo bwicanyi, ariko byumvikanye ko babyara babyara be bombi bahise bahunga hakaba hatazwi iherero ryabo, nk’uko amakuru abitangaza.

Byumvikane ko atari bwo bukwe bwa mbere yakorewe, amakuru avuga ko Nourzan Al-Shammari yashyingiwe bwa mbere atabishaka akiri umwana.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Jenerali Majoro Saad Maan Maan yashyize ahagaragara itangazo ryemeza ko bafashe abantu benshi bakekwaho icyaha, nubwo batigeze bavuga amazina yabo.

Maan yavuze ko “itsinda ry’inzobere n’abashakashatsi” ryakusanyirijwe hamwe kugira ngo rimenye abakoze icyo cyaha.

Amashusho yerekana ubwo bwicanyi yashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bushinzwe kurwanya ibyaha.

Nk’uko amakuru yo muri ako gace abitangaza, umuryango w’umukobwa wamuhatiye gushaka bwa mbere afite imyaka 13 gusa.

Nyuma yo gutandukana n’umugabo we wa mbere, nyirarume utaravuzwe izina, yagerageje kumurongoa umuhungu we, ni ukuvuga mubyara we (mubyara wa Nourzan Al-Shammari).

Bivugwa ko Nourzan wakoraga mu iduka ry’imigati, akekwa kuba yaratewe ubwoba inshuro nyinshi kubera ko atemeraga ubukwe

Abavandimwe be bavuze ko aherutse gusangiza inyandiko ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko yumva nta mutekano afite.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Jenerali Majoro Saad Maan yavuze ko murumuna wa Nourzan yemeye ubwo bwicanyi, ashinja ‘ibibazo byo mu muryango’ ku bw’icyo cyaha cy’ubugome n’ubwicanyi, nk’uko ikinyamakuru Gulf News kibitangaza.

Ubu bwicanyi bwateje umujinya mwinshi mu gihugu cyo mu burasirazuba bwo hagati, izina rya Nourzan risangizwa nka hashtag yamagana ihohoterwa rikorerwa abagore.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger