Umukobwa w’inyaka 26 yakoranye ubukwe na nyina w’imyaka 44 y’amavuko
Umukobwa ufite imyaka 26 y’amavuko yahisemo kubenga abasore bose bifuzaga kubana nawe, ahitamo gukorana ubukwe na nyina umubyara w’imyaka 44 basezerana kubana akaramata nk’umugore n’umugabo.
Uyu mukobwa witwa Lolita ukomeje gutangaza benshi ku mbuga nkoranyambaga, avugwaho kubenga abasore batagira ingano akikundanira na nyina umubyara kugeza bakoze ubukwe.
Aba bombi bahise bemerenya kubana akaramata nk’umugore n’umugabo (kandi bahuje igitsna).
Uyu mukobwa ukomoka muri Nigeria yahishuye ikintu gikomeye cyamuteye kwiyemeza gushyingiranwa na nyina.
Kumenyesha
Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.
Ku rundi ruhande nyina we avuga ko gukora ubukwe n’umukobwa we biri mu bintu bya mbere bimushimishije mu buzima bwe.
Uyu mukobwa yavuze ko nyina ariwe muntu wenyine wamwitayeho kurusha abandi akamukorera inshingano zose nk’umubyeyi wenyine kuko nta Se agira.
Hejuru y’ibi yongeyeho ko yasabwe urukundo n’abasore benshi akababenga kuko ntawamwitagaho ngo ageze aha nyina ari nayo mpamvu yafashe umwanzuro wo kutazamujya kure bikarangira bakoze ubukwe.
Yagize ati: “Mama wanjye ni umuntu mwiza kuri njye, amfata neza akanyitaho ku bwiyo mpamvu bizambabaza kuba kure ye. Rero nafashe umwanzuro wo gushyingiranwa nawe”.
Ibinyamakuru bitandukanye birimo n’icyitwa Legitpost dukesha iyi nkuru byavuze ko abantu bumvise iyi nkuru bumiwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhanahana iby’iyi nkuru.
Ku rundi ruhande ariko hari kwibazwa niba uyu mwana na nyina bari basazwe ari abatinganyi.