AmakuruIbitekerezoUtuntu Nutundi

Umukobwa w’incuti yanjye yambujije gukomeza gukundana n’umuhungu twakundanaga ngo ni mubi none nsigaye mbabonana Nkore iki?

Bantu banjye mungire inama mfite ikibazo cy’imbatura mugabo kimpangayikishije bikomeye kugeza naho nta kibasha no gutora agatotsi habe na gato haba n’ijoro cyangwa ku manwa.

Mfite umukobwa w’inscuti yanjye navuga ko dufitanye amabanga menshi, kuko ibintu byinshi nkora akunze kuba abizi nanjye ibye nkabimenya kuko twatangiye gushudika tukiri abana bato ubwo twigaga mu mashuri abanza.

Mu minsi yashize, najyanye n’uyu mukobwa gusura umusore dukundana (Cher), tugezeyo aratwakira atugurira icyo kunywa ndetse n’icyo kurya cyiganjemo inyama z’inkoko.

Twaraganiriye biratinda nsaba uyu mukobwa kobyampa umwanya nkaganira na cher turitwenyibe kuko burya ntawakwisanzura 100% hari undi muntu n’ubwo waba umubwira ibyawe byose!

Igihe cyo gutaha cyarageze, turikwitegura gutaha imvura iragwa ituma tuhatinda amasaha yo kubahiriza ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19, asa naho agiye kuhadusanga.

Umukunzi wanjye abonye ko amasaha agiye kudufata, ahitamo kudutegera Tax Voiture kugira twihute, ubwo nhye n’uwo mukobwa w’incuti yanjyebaduha itike ingana atarobanuye ngo uyu ni cher cyangwa se siwe.

Tugeze mu rugo, uyi mukobwa yaransomeye bikomeye ambwira ko ntakigenda cyanjye ndetse ko amaso yanjye atareba neza, ngo umusore dukundana ni mubi ngo ndetse afite n’urutwe runini.

Yamumbwiyeho ibibi byinshi kugeza ubwo nanjye binyinjiye mu mutwe ntangira kumugendera kure, yanampamagara kuri telefone nkanga kuyifata, yakoneza nkarakara kugeza ubwo nyikupue.

Umuhungu yampamagaye inshuro utabara ansaba huhura ngo tuganire ariko mubwira ko ntagikeneye kongera guhura nawe ukundi ndetse ko bibaue byiza yanyikuramo agashaka undi mukobwa usa n’isura ye idashinga.

Nabayeho ndwana n’umutima wo kumwibagirwa, kugeza ubwo angaruka mu ntekerezo gake gashoboka bitandukanye na mbere.

Umusore nawe yabonye ko mukuriye inzira ku murima, ahagarika kongera kumvugisha dusa n’abibagiranye.

Hadaciye kabiri nafashe telefone y’incuti yanjye nsanga ahamagarana cyane n’iwo musore bdetse bigaragara ko bavugana kenshi ku munsi. Naratinyutse ndabimubaambwira ko ngo cya cher kiba komuhamagara kimubwira ubusa nawe akagihamagara agituka.

Ibyo narabiretse, nyuma y’iminsi itatu nza guhura nabo ngiye kunisoko ariko iyo ncuti yanjye ihita itera intambwe ingaragariza ko batarikumwe ariko nyamara nk’umuntu mukuru haricyo nabonye.

Nitekerejeho nshaka kongera kuvugisha uwo musore, inshuro zirenga 49 namuhamagaye yanga gufata Telefone kugeza magingonaya yanze no kunyereka ko yabibonye peee!!!

Umutima wanjye warababaye ku buryo bukabije, ndetse no gusinzira byananiye burundu, numfashe mungire inama nukuri ubu buzima natangiye kumva nta cyo bumariye ntafite umukunzi wanjye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger