Umukobwa w’Imyaka 17 yagurishijwe na Se abinyujije kuri Facebook
Muri Sudan haravugwa umugabo uherutse gutanga itangazo mpuruza ryo kugrisha uwana we w’umukobwa uri mu kigero cy’Imyaka 17 y’amavuko avuga ko umuntu wifuza ku mugura yamwandikira bagaciririkanwa byakunda akamwegukana.
Bidatinze iri tangazo rigitangazwa, abasore n’abagabo batandukanye bahise batangira kwandikira Se w’uwo mukobwa kuburyo uwamutsindiye yiteguye no guhita ashingiranwa na we mu minsi mike iri mbere.
Hatangajwe ko uwahize abandi bose mu gutanga ikiguzi kirihejuru kimwemerera kwegukana uwo mwangavu, yatanze inka 500, imodoka eshatu n’ibihumbi 10 by’amadolari kuko ari byo byinshi byatanzwe na batanu bamuhataniraga barimo n’abayobozi muri Guverinoma nk’uko umuryango Plan International urengera uburenganzira bw’umwana ubitangaza.
Iri tangazo ry’igura n’igurisha ry’uyu mukobwa, ryatambukijwe ku rubuga rwa Facebook rusanzwe ruhuza imbaga ny amwinshi ku italiki ya 25 Ukwakira 2018.
Dailymail ivuga ko Facebook yabonye iri tangazo kuwa 9 Ugushyingo 2018, igahita ikuraho burundu konti yarishyizeho ariko bikaba iby’ubusa kuko umukobwa yari yaramaze kurongorwa.
Ibi byatumye Facebook isohora itangazo rivuga ko igiye gukaza ingamba mu rwego rwo gukumira ibikorwa nk’ibi binyuranyije n’amabwiriza y’uru rubuga. Yakomeje avuga ko bamaze kuburizamo ibikorwa nk’ibi byo kugurisha abantu bigera ku bihumbi 20.
Nk’uko umuyobozi mu kuru wa Plan International muri Sudan y’Epfo, George Otim, abikomozaho, yavuze ko ikoranabuhanga rikomeje gukoreshwa nk’isoko ry’ubucakara umunsi ku wundi.
Yanasabye Guverinoma ya Sudan y’Epfo, gukora iperereza ku bikorwa byo kugurisha abana b’abangavu ku bagize guverinoma ngo babagire abagore.
Uyu mukobwa watanzweho aka kayabo, niwe wabaye uwambere ukowe ibintu byinshi mu gace atuyemo.