AmakuruInkuru z'amahangaUtuntu Nutundi

Umukobwa w’imyaka 16 yahawe igihembo cyo kurengera ibidukikije aracyanga.

Greta Thunberg umukobwa w’umunya Suwede umaze kwamamara ku isi kubera kubera ibikorwa byo guharanira ko ikirere kidakomeza gushyuha witwa Greta Thunberg kuri uyu wa Gatatu yahawe igihembo cy’umuhate akoresha arwana ku bidukikije aracyanga ngo guharanira ko ikirere kidashyuha si ibintu byo guhemberwa.

Amakuru dukesha ibitangazamakuru nka BBC, Independent news, n’ibindi bitandukanye ku isi byatangaje ko uyu mukobwa yanditse kuri instagrama ye ko ashimira cyane abamutekerejeho bakamugenera kiriya gihembo, ariko ngo icyo we n’abandi bafatanyije ni uguharanira ko ikirere kitakwangirika kandi ibyo basaba bigashyirwa mu bikorwa.

Iki gihembo cyari giherekejwe n’ibihumbi 40 by’ama Euro Thunberg yanze yari yakigenewe n’ihuriro ry’abahanga biga ku mihindagurikire y’ikirere bakorera mu bihugu bya Scandinavia bahuriye mu cyitwa’Nordic Council’.

Yagize ati” Nahisemo kudafata iki gihembo kubera ko nsanga icy’ingenzi ari uko abanyapolitiki bagakwiye gukora ibyo basabwa kugira ngo barinde ibyago isi yazahura nabyo mu gihe kiri imbere.”

Thunberg ni umukobwa ufite imyaka 16 wamenyekanye ku isi kubera uburyo akangurira abantu bagera kuri za miliyoni guhaguruka bakamagana abatuma ikirere gishyuha.

Nyuma yaje no gutangiza imyigaragambyo igamije kwamagana abohereza ibyuka bihumanya ikirere.

Greta Thunberg ni umwana w’umukobwa wavutse taliki ya 3 Mutarama 2003 avukira mu gihugu cya Suwede. Ababyeyi be ni Malena Ernman na Svante Thunberg.

Amwe mu magambo Greta yanditse kuri Instagram
Twitter
WhatsApp
FbMessenger