Umukobwa wahize abandi mu gukaraga umubyimba mu ndirimbo ya Runtown yatahanye akayabo(Amafoto)
Mu gitaramo cyiswe The Runtown Experience Kigali cyabereye muri Parikingi ya Sitade Amahoro i Remera, hatanzwe amahirwe ku mukobwa wahize abandi mu kubyina indirimbo ya Runtown yitwa Bend Down Pause yegukana akayabo.
Iki gitaramo umunya-Nigeria ‘Runtown’ yahuriyemo n’umuhanzikazi w’umugande Sheebah Karungi, J-Watts, Charly na Nina ndetse na Bruce Melodie .
Cyabereye muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Nzeri 2017 , cyatangiye mu masaha ya Saa mbiri z’ijoro kiza kurangira mu gicuku saa sita. Kwinjira byari amafaranga y’u Rwanda 5,000 ku myanya isanzwe, 10,000 Vip, 25,000 Vvip ndetse na 400, 000 ku bantu 20 bashoboraga kwihuza bakagura ameza.
Nk’uko Collin Mugabo uhagarariye iFactory Africa yazanye Runtown i Kigali yari yavuze ko umukobwa uzahiga abandi kubyina indirimbo ya Runtown yitwa Bend Down Pause yahuriyemo na Wizkid azahabwa akayabo k’amadorali igihumbi ya Amerika ako kanya[cash] ku rubyiniro akayatahana. Niko byaje kugenda gusa uwahembwe yahawe amafaranga y’u Rwanda atamenyekanye.
Umukobwa wahize abandi n’ubwo yatsindiye amafaranga menshi gusa ntago yari ageze ku mubare w’ibihumbi 800 by’u Rwanda[amadorali 1000] nk’uko byari byitezwe ndetse byanatangajwe n’abateguye igitaramo.
Ubwo Runtown yageraga ku rubyiniro yaririmbye indirimbo ze zitandukanye maze biza kuba umwihariko ageze ku ndirimbo ye yise Bend Down Pause yakoranye na Wizkid, ahamagara abafana batandatu b’abakobwa ngo baze bahigane batigisa ibibuno. Maze haza kuvamo umwe wahise atahana imifungo y’inoti nyinshi zitandukanye z’amanyarwanda.
Runtown yahamagaye abakobwa 6 asaba abari bashinzwe umutekano kuborohereza no kubareka bakaza imbere ku rubyiniro kugira ngo bahatane, bahageze batangira guhatana ari batanu hashize akanya abafana bahitamo babiri ari nabo bavuyemo umwe wahise yegukana amafaranga menshi agahita ayahabwa ako kanya ari ku rubyiniro.
Indi nkuru bijyanye: Umukobwa uzahiga abandi mu gutigisa ikibuno azegukana akayabo mu gitaramo cya Runtown i Kigali
Amafoto: BJC/The High Mountain Pictures
Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS