AmakuruImyidagaduro

Umukobwa wa Obama , Malia Obama yafotowe ari mu bikorwa by’urukozasoni n’umugabo

Malia Obama umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Amerika ,Barack Obama yagaragaye mu ruhame asomana n’umugabo ndetse banasangira itabi ubwo kaminuzay’igamo yari yagiye kureba umukino wari wahuje kaminuza yigamo ya  Harvard na Yale .

Malia Obama w’imyaka 19 y’amavuko yatangiye kwiga muri Kaminuza ikomeye cyane muri Leta z’unze ubumwe za Amerika , ni Kaminuza ya Havard yatangiye kwigamo uyu mwaka.

Imyitwarire y’uyu mwali yakunze kutavugwaho rumwe bitewe n’ibikorwa byakunze kumugaragaraho no mu gihe ise yayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aha yagiye agaragara ari mu tubyiniro yasinze , abyinana nabagabo ndetse n’ibindi bikorwa bigayitse.

Indi nshuro yavuzweho cyane ni igihe yabyinnye yiyambika ubusa ubwo yari yitabiriye iserukiramuco rya muzika ryitwa Lallapalooza muri Chicago.

Ku myaka ye 19, Malia Obama yasoje amashuri yisumbuye muri 2015 afata ikiruhuko cy’umwaka umwe , urangiye ajya gutangira amasomo ya kaminuza muri Havard University nkuko twabivuze haruguru.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 18 Ugushyingo 2017.

Yagaragaye yahuje urugwiro   n’umusore wari uri mu mwambaro w’abafana b’ikipe yitwa Crimson aho yiga mu mukino wari wabahuje n’ikipe ya Kaminuza ya Yale , maze n’urugwiro rwinshi aramusomagura karahava.
Nkuko amashusho yashyizwe ahagaragara na Dailmaily abigaragaza, Malia Obama yatumuraga agatabi ari kumwe n’uwo musore.

Si ku nshuro ya mbere mwene agaragaye mu bikorwa bibi nkibyo yakoze kuri uyu wa Gatandatu kuko no muri muri Kanama umwaka ushize hasohotse amashusho yamugaragazaga atumura itabi rya Marijuana .

Twitter
WhatsApp
FbMessenger