Amakuru

Umukobwa wa Jacob Zuma agiye kuba umugore wa 16 w’ Umwami Mswati III

Nomcebo Zuma, umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma, yerekanywe nk’ugiye kuba umugore mushya w’Umwami Mswati III wa Eswatini ku munsi wa nyuma w’ibirori gakondo bimara iminsi ine muri iki gihugu.

Ku wa mbere nijoro, ijoro ryo kuwa mbere ni wo  wari umunsi wanyuma w’ibyo birori bizwi nka Umhlanga, Nomcebo w’imyaka 21 ni we wari inkuru ikomeye nk’umukobwa ugiye kuba umugore wa 16 w’Umwami Mswati III kuri ubu uri mu kigero cy’ imyaka 56.

Amashusho y’ikinyamakuru Times of Eswatini yerekana Nomcebo Zuma arimo kubyina indirimbo gakondo ari kumwe n’abandi bagore benshi muri ibi birori bifatwa nka kimwe mu biranga umuco w’ubwami bw’Aba-Swati, ni ibirori kandi byari byitabiriwe na Ian Khama wahoze ari Perezida wa Botswana.

Ku munsi wa nyuma w’ibirori bya Umhlanga.

Ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo bivuga ko Umwami Mswati yizeje Jacob Zuma inka 100 na miliyoni zigera kuri ebyiri z’ama-Rand (arenga miliyoni 150Frw), yafatwa nk’inkwano, ku mukobwa we.

Ni ibirori byari byitabiriwe n’ abantu bagera ku 5,000 byabereye mu mudugudu w’ibwami witwa Ludzidzini uri mu mujyi wa Lobamba, undi murwa mukuru wa Eswatini ukurikira Mbabane.

Ikinyamakuru kigenga Swaziland News kivuga ko cyabonye inyandiko y’ibanga rikomeye yo mu ishami ry’imari ry’ibwami ivuga ko Nomcebo Zuma azahabwa miliyoni 3 z’ama-Rand (arenga miliyoni 225 Frw) nk’impano “y’umukunzi we” Umwami Mswati witezweho kuba umugabo we.

Aba-Zulu n’Aba-Swati si ubwa mbere baba bagiye gushyingirana. Umwamikazi w’aba Zulu Mantfombi Dlamini Zulu – wapfuye mu 2021 nyuma y’ukwezi kumwe uwari umugabo we Umwami w’aba Zulu Goodwill Zwelithini atanze (apfuye) akamuraga ingoma – yari umu-Swati washyingiwe mu ba Zulu kandi akaba mushiki w’uyu mwami Muswati III wa Eswatini.

Misuzulu ka Zwelithini, umuhungu wa Mantfombi, ni we waje kwima ingoma y’aba Zulu mu 2022 nyuma y’amahari akomeye n’ibindi bikomangoma bavukana kuri se Goodwill Zwelithini ariko ku bagore batandatu batandukanye.

Muswati yimye ingoma mu 1986 afite imyaka 18, kugeza ubu anengwa kubaho m’ubuzima bw’agatangaza mu gihe igice kinini cy’abaturage b’iki gihugu babayeho mu bukene.

Umwami Muuswati III utegeka iki gihugu gifite miliyoni 1.2 y’abaturage akoresheje amategeko y’Umwami, amashyaka ya Politike arabujijwe kandi abategetsi batorwa ni abo ku rwego rw’abajyanama gusa.

Nomcebo Zuma witezwe kuba umugore we mushya na we ava mu muryango wemera gushaka abagore benshi. Se, Jacob Zuma w’imyaka 82, yashakanye n’abagore batandatu, ubu afite bane n’abana barenga 20, nk’uko ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza kibivuga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger