Umukobwa wa Bill Gates yasezeranye n’umukunzi we w’Umunyafurika bamaze igihe bakundana
Umukobwa w’imfura wa Bill Gates na Melinda Gates Jennifer yashakanye n’umukunzi we w’igihe kirekire Nayel Nassar, umucuruzi, nka we,barangije muri kaminuza ya Stanford – mu 2017. Jennifer yatangaje ko uyu mukunzi we yamwambitse impeta muri Mutarama 2020, ubwo bombi basohokanye gukina umukino wa Ski.
Nk’uko amakuru menshi abitangaza,aba bombi bashyingiranywe ku wa gatandatu w’icyumweru gishize,mu birori byabereye mu rwuri rw’uyu mukobwa rw’amafarashi ruherereye mu majyaruguru ya Salem, muri New York (ababyeyi be barumuguriye muri 2018 nyuma yo kurangiza amasomo muri kaminuza ya Stanford).
Nk’uko ikinyamakuru DailyMail kibitangaza ngo Jennifer, ufite imyaka 25, yari yambaye imyenda gakondo ya Vera Wang. Ibitangazamakuru byatangaje ko umugeni n’umukwe bakoze umuhango wa kyisilamu wihariye umunsi umwe mbere y’ibirori byabo byatumiwemo abashyitsi 300 ku wa gatandatu.
Jennifer na Nayel w’imyaka 30 biyemeje kubana muri Mutarama 2020. Bombi barangije muri kaminuza ya Stanford – Jennifer ufite impamyabumenyi y’ubumenyabuzima naho Nayel afite impamyabumenyi mu bukungu – kandi bombi bakunda amafarasi bitangaje. Muri Nzeri, Jennifer yashyize kuri Instagram ye ifoto nziza y’amaboko 2 afatanye kandi yegeranye.
Nayel yanditse kuri iyo foto ati, “sinjye uzabona ndi kumwe nawe ibihe byose ️. ”
Ku yindi foto Jennifer yasangije abantu muri Gicurasi uyu mwaka igaragaza amwambika impeta, uyu mugabo yaranditse ati: “Ntegereje kukugira umugore!. ”
Umukwe wa Bill Gates, Nayel ninde?
Nayel, ababyeyi be ni Abanyamisiri, amaze imyaka itari mike yitabira amarushanwa yo kugendera ku mafarasi. Nk’uko amakuru abitangaza, yatangiye gusiganwa ku mafarashi afite imyaka 10 kandi yaje kubona itike yo gukina amarushanwa ya nyuma mu gikombe cyisi cyo gusiganwa ku mafarashi FEI mu 2013, 2014 na 2017, ndetse na shampiyona y’isi ya FEI mu 2014. Avuga kandi icyarabu, Igifaransa n’Icyongereza.
Vuba aha,Nayel yitabiriye imikino Olempike ya Tokiyo, bikaba byari bibaye ku nshuro ya mbere mu myaka 61 ikipe y’abasiganwa ku mafarashi yo mu Misiri yitabiriye imikino Olempike.
Nyirabukwe Melinda yagiye kuri Instagram, yandika ati: “Ndacyakunda kureba imikino Olempike. #TokyoOlympics irihariye cyane kuko nshobora gushyigikira umukwe wanjye uzaza, @nayelnassar! Turakwishimiye cyane, Nayel (na Igor)!.
Hagati aho, Bill yongeyeho ati: “Ubu nshyigikiye abakinnyi benshi muri Tokyo Olympics, ariko cyane cyane umukwe wanjye w’ahazaza, @nayelnassar.