Umukobwa uvuka mu muryango ukennye yatorewe kuba umudepite kaba akazi kambere abonye
Mu gihugu cya Kenya, mu cyaro cya Chemomul mu karere ka Bomet habaye ibirori bikomeye nyuma yuko Linet Chepkorir yemejwe ko yatsinze amatora nka depite uhagarariye abagore bo muri aka karere mu nteko ishingamategeko.
Habayeho kubyina no kurira kubera ibyishimo ubwo ku wa gatanu abatuye muri icyo cyaro bamuhaga ikaze mu rugo nyuma y’intsinzi ye.
Hamwe n’abadepite 290 bahagarariye uduce mu nteko ishingamategeko, buri karere mu turere 47 twa Kenya kohereza mu nteko depite uhagarariye abagore.
Rero Chepkorir, w’imyaka 24, azaba ari we muto cyane muri aba.
Mu matora yo ku wa kabiri, yabonye amajwi 242,775, atsinda abakandida umunani bahataniraga uwo mwanya na we, bamwe muri bo bakaba ari abanyapolitiki bafite inararibonye.
Aka kazaba ari ko kazi ka mbere na mbere abonye.
Avuka mu muryango w’amikoro aciriritse, akaba ari umwana wa gatatu wa Richard na Betty Langat.
Chepkorir yavuze ko byari bigoye guhatana n’abakandida bafite amafaranga menshi.
Mu kwiyamamaza kwe, agereranya ko yakoresheje amashilingi ya Kenya 100,000 (agera ku 861,000 mu mafaranga y’u Rwanda). Yanatewe inkunga n’abagiraneza n’inshuti ze.
Avuga ko ingorane ikomeye cyane yahuye na yo ubwo yatangiraga kwiyamamaza, ari ukwemeza abantu b’aho atuye n’abatora muri rusange.
Bibazaga niba yashobora gukora akazi kuko atarashaka umugabo, akaba nta kandi kazi yigeze akora mbere kandi akaba nta mafaranga yari afite yo kugenda atanga mu baturage kugira ngo bazamutore.
Ubutumwa bwe ku bakobwa bose ni: “Ntugatakaze icyizere na rimwe”.
BBC