Umukino w’Amavubi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo uzabera mu ntara
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ryamaze kwemeza ko umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’imyaka 23 uzahuza Amavubi y’u Rwanda na Les Leopards ya RDC uzabera kuri Stade Umuganda i Rubavu.
Ni umukino utganyijwe kuba ku wa 14 Ugushyingo, mbere y’uko Amakipe yombi yongera guhurira mu wo kwishyura uzabera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi mikino y’igikombe cya Afurika Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 azaba ahatanira na Congo Kinshasa iteganyijwe kubera mu Misiri mu mwaka utaha, amakipe y’ibihugu azabasha kuyiboneramo itike ya 1/2 cy’irangiza akazahita abona itike y’imikino Olympique izabera i Tokyo mu gihugu cy’Ubuyapani.
FERWAFA ivuga ko yahisemo gushyira uyu mukino i Rubavu mu rwego rwo kugira ngo abafana bakomoka mu bihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bazabashe kureba uyu mukino ku buryo buboroheye.
“Amavubi ntabwo ari ay’abatuye i Kigali gusa, ni ikipe y’abanyarwanda niyo mpamvu hashyizweho gahunda yo gukinira imikino y’amarushanwa mu mijyi itandukanye y’u Rwanda.”
“U Rwanda na Congo mu batarengeje imyaka 23 uzabera i Rubavu kuko impande zombi zizoroherwa no kugera kuri stade. Bizaryoshya uyu mukino nta kabuza.” Bonnie Mugabe, umuvugizi wa FERWAFA aganira na Igihe.
Uretse uyu mukino w’ingimbi z’u Rwanda na Congo Kinshasa uzabera i Rubavu, byitezwe kandi ko Umukino ikipe nkuru y’u Rwanda Amavubi izahuriramo na Repubulika ya Centre Africa uzabera kuri Stade mpuzamahanga ya Huye. Aba na bo bazaba bahataniira itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon mu mwaka utaha, gusa Amavubi yo yamaze gutakaza ikizere y’iyi tike ku buryo budasubirwaho.