Umukino wa Inter na Napoli wasebeje shampiyona y’Abatariyani ku munsi w’ibyishimo
Umukino wa shampiyona y’Abatariyani wahuje Inter Milan na Napoli wateje igisebo shampiyona y’Abatariyani ku munsi uzwi nka Boxing Day, kubera ibikorwa bigayitse byawugaragayemo.
Boxing Day mu busanzwe iba ku wa 26 Ukuboza, umunsi ukurikira Noheli. Mu gihugu cy’Ubutariyani uyu munsi bo bawita uwa Mutagatifu Sitefano, umunsi w’ibyishimo byinshi ku batuye Ubutariyani.
By’umwihariko umunsi w’ejo wo wari wafashwe nk’uw’ibyishimo bikomeye, kuko kuva mu 1971 ari bwo shampiyona y’Abatariyani yari igiye gukinwa ku munsi wa Mutagatifu Sitefano.
Ibyishimo byari bitegerejwe n’Abatariyani byamenwemo inshishi n’umukino wa Inter Na Napoli wagaragayemo ibikorwa bibiri bigayitse.
Mbere y’uko uyu mukino warangiye Inter itsinze 1-0, abafana b’amakipe yombi barwaniye hanze ya Stade birangira uwitwa Daniele Belardinelli ahasize ubuzima.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kane, Komiseri wa Polisi ya Milan Marcello Cardona yavuze ko uriya mufana wapfuye yakubiswe n’abafana ba Inter bazwiho kujya ku kibuga bitwaje ibiti n’ibyuma. Aba bafana ngo batatse imodoka yari itwaye aba Napoli birangira bakubise Nyakwigendera ku buryo n’umushoferi wari utwaye iriya modoka atamenye ibyabaye.
Uretse umufana wapfuye mbere nyuma y’umukino, Umunya-Senegal Kalidou Koulibaly ukinira Napoli yahuriye n’uruva gusenya muri uyu mukino.
Uyu myugariro yaririmbiwe indirimbo zimugaragariza irondaruhu n’abafana ba Inter Milan ari na ko bamwita inguge n’andi mazina amwambura ubumuntu. Imbaga y’abafana ba Inter Milan bari i San Siro binginze bagenzi babo babasaba guhagarika kiriya gikorwa cy’urukozasoni, abandi ntibabyumva.
Irondaruhu uyu musore yagaragarijwe ryanatumye yerekwa ikarita itukura mu minota ya nyuma y’umukino, nyamara yari yakinnye iminota 80 y’umukino neza. Iyi karita kandi yakurikiwe n’igitego Napoli yahise itsindwa.
Carlo Anchelotti utoza Napoli yavuze ko basabye ko umukino usubikwa incuro eshatu zose, gusa bikarangira ababishinzwe babyanze. Uyu musaza yavuze ko ikindi gihe bazawisubikira ubwabo batitaye ku ngaruka zizakurikiraho.