AmakuruImikino

Umukino wa APR na Rayon Sports wasize umwuka mubi hagati ya FERWAFA na Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugaragaza ko itishimira imyanzuro ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA iyifatira, ivuga ko iyi nzu iyobora ruhago nyarwanda iyifatira imyanzuro itayibaniye.

Ibibazo biri hagati ya FERWAFA n’iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda byari bisanzweho, gusa byafashe indi ntera ku wa gatatu w’iki cyumweru, nyuma y’umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC 2-1.

Uyu mukino wasize abafana ba Rayon Sports bavuze amagambo atandukanye, bamwe bazura n’ibyabaye mu minsi yashize.

Rayon Sports ivuga ko kuba yaratsinzwe na APR FC ntacyo biyitwaye, gusa ikagaruka ku misifurire yaranze umukino wari wayihuje na mukeba wayo ikemangaho. Umufana w’ubururu n’umweru wese ntatinya kugaragaza ko ikipe ye yibwe ku mugaragaro.

Uyu mukino watumye abakunzi ba Rayon Sports bahaguruka barahagarara, basubiza amaso inyuma bagarura bimwe mu bikorwa byagiye biba muri ruhago nyarwanda mu minsi yashize. Mu cyo bagarutseho, ni amakosa umwataka wabo Bimenyimana Caleb yakoreye i Nyagatare ubwo yakubitaga umufana mu mukino wa Sunrise na Rayon Sports bikarangira ahagaritswe imikino ine.

Banavuze kandi ku bindi byemezo byagiye bifatirwa abantu bamwe na bamwe bafite aho bahurira na ruhago nyarwanda.

Bavuga ko FERWAFA yafataga ibi byemezo ibanje kwiyambaza amashusho ya Televiziyo Azam isanzwe itera inkunga shampiyona y’u Rwanda.

Nyuma yo gutsindwa na APR FC; Rayon Sports, FERWAFA na komisiyo y’abasifuzi bagiranye inama ku munsi w’ejo kugira ngo harebwe niba hakwiyambazwa amashusho y’umuterankunga mu rwego rwo kuvugutira umuti ikibazo cy’imisifurire mibi, gusa FERWAFA na Komisiyo y’abasifuzi bemeza ko nta mashusho y’umuterankunga agomba kwiyambazwa.

Iki cyemezo cyarakaje cyane Rayon Sports n’abafana bayo, ku buryo idatinya kugaragaza ko FERWAFA ari we mwanzi bafite.

Bati”FERWAFA ngo ntiyakoresha TV yumutera nkunga Azam TV kandi bajya guhana bimenyimana bonfils Caleb niyo bagendeyeho ubu bamukeba dufite ni Ferwafa staff ya Arbitirage nibo bamukeba.”

Iby’umukino wa APR FC kandi byaje nyuma gato y’ihangana ryari rimaze amasaha Atari make hagati ya FERWAFA na Rayon Sports. Iri hangana ryari ryatewe n’uko ngo Federasiyo yari yanze guha rutahizamu wa Rayon Sports Jonathan Rafael da Silva ibyangombwa bimwemerera gukina umukino wa APR FC, n’ubwo iki kibazo cyaje gukemuka ku bw’ingufu za Rayon Sports.

Ese bikwiye ko Federasiyo yirirwa ihangana n’abanyamuryango bayo kubera kutumvikana kuri bimwe mu byemezo, cyangwa hakwiye gushakwa uburyo ibitumvikanwaho byakemuka? Ni ngombwa ko habaho ubwumvikane hagati y’impande zombi zirebwa n’ikibazo.

Ibitari ibyo, ruhago nyarwanda ntaho izagera mu gihe cyose FERWAFA n’abanyamuryango bayo badacana uwaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger