Umukinnyi wa Uganda wari uherutse gutorokera mu Buyapani yishyikirije ubuyobozi
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda uterura ibiremereye, Julius Ssekitoleko wari waserukiye igihugu cye mu mikino ya Olempike iri kubera mu Buyapani, yishyikirije ubuyobozi nyuma y’iminsi ine ahigishwa uruhindu, aho yari yaratangaje ko yatorotse.
Ssekitoleko wari mu kato muri hoteli yo mu Buyapani mbere y’uko iyi mikino itangira, yabuze ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo ababishinzwe bari bagiye kumupima icyorezo cya Covid-19.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Izumisano mu ntara ya Osaka iyi hoteli iherereyemo, bwatangaje ko mu cyumba uyu mukinnyi yabagamo bwasanzemo ibaruwa yanditse, yemeza ko yatorotse kandi nta gahunda afite yo gusubira muri Uganda.
Muri iyi baruwa, uyu mukinnyi yasobanuye ko muri Uganda nta mibereho iriyo, akaba azaguma mu Buyapani ahashaka akazi. Yasabye bagenzi be gushyikiriza umuryango we ibikoresho yari yitwaje mu Buyapani.
Nyuma yo kumenya ko Ssekitoleko yatorotse, Guverinoma y’u Buyapani yabimenyesheje iya Uganda biciye muri ambasade yayo, abashinzwe umutekano batangira kumuhigisha uruhindu.
Uganda yari yatangaje ko izohereza bamwe mu bayobozi muri gahunda yo gushakisha uyu mukinnyi, kugira ngo atahe mu gihugu cye.
Nyuma yo kumenya ko ari gushakishwa, Ssekitoleko yishyikirije ubuyobozi mu Buyapani nk’uko byemejwe n’umwe mu bapolisi muri Osaka. Yagize ati : “Uyu munsi, uyu mugabo yagaragaye mu ntara ya Mie, nta gikomere yari afite, nta n’icyaha yigeze akora.”
Olympic: Umukinnyi wa Uganda yatorokeye mu Buyapani asiga yandikiye igihugu cye ibaruwa
Yakomeje asobanura ko Ssekitoleko yari afite ibyangombwa bimuranga. Ati : “Yari afite indangamuntu ye, ariranga.”
Byitezwe ko uyu mukinnyi yoherezwa muri Uganda, aho ashobora gufatirwa ibihano n’urwego rubifite mu nshingano.