Umukinnyi wa PSG yacucuwe utwe n’indaya mu mujyi wa Paris
Umukinnyi w’imyaka 32 ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Paris Saint-Germain F.C yibwe utwe ubwo yari ageze mugace gakorerwamo uburaya muburengerazuba bw’umujyi wa Paris
Ander Herrera Agüera ubwo yari ageze muri kariya gace yibwe telefone ye yari mu modoka akavuga ko umwe mubakora umwuga w’uburaya muri kariya gace kazwi nka Bois de Boulogne yinjiye mu modoka ye ntaburenganzira afite agatwara ikofi na telefone byari birimo.
Amakuru yatanzwe ibi byabaye ahagana saa mbiri z’ijoro ubwo uyu mukinnyi yari ahagaze gato ku muhanda wa Reine-Marguerite (Paris XVIth) kubera amatara y’umuhada yabimusabaga.
Uwimbye Herrera yahise aca murihumye ubwo yari ahagaze gato kubera ayo matara yo ku muhanda yinjira mu modoka ye afata telefone n’ikofi asaba ko bagira aho bamugeza mu bice bitandukanye ashaka nk’ingurane bw’ibyo yari afashe bugwate.
Uyu mukinnyi wahoze akinira ikipe ya Manchester United ibi yabyemeye atajuyaje kuko uyu mujura yari afite ikintu mu ntoki akeka ko yari intwaro yitwaje gusa ibi byarangiye uyu mujura yirukankanganye ikofi irimo amayelo 200, iyo kofi nk’uko uyu mukinnyi ukomoka muri Espanye abivuga yari iriho ibirango byo muri icyo gihugu cy’amavuko.
Gusa nk’uko igitangazamakuru L’Equipe kibitangaza kivuga Herrera yabyutse ajya gutanga ikirego cy’uwamwibye ngo atangire ashakishwe .