AmakuruImyidagaduro

Umukinnyi wa filimi Mukarujanga yibarutse ubuheta (+Amafoto)

Umukinnyi wa filimi Nyarwanda Hyacinthe Mujawamariya wamamaye nka Mukarujanga muri sinema mu Rwanda yibarutse ubuheta

Iyi nkuru yamenyekanye ku wa gatanu tariki 30 Nyakanga 2021 aho yaherekejwe ni umwe mu nshuti ze zahafi ndetse akaba atarahise ataha yabanje kwitabwaho n’ abaganga we ni umwana.

Inshuti ze za hafi za Mukarujanga zivuga ko Mukarujanga yibarutse umwana we wa kabiri ku bitaro bya CHUK ari naho yabyariye.

Uyu watanze aya makuru utashatse ko amazina ye atangazwa mu n’itangazamakuru yagize ati “Yego Mukarujanga yabyaye kandi ameze neza ubu tuvugana njyewe maze kuvugana nawe rwose yabyaye umwana mwiza w’umukobwa.”

Mukarujanga yibarutse ubuheta bwe aho yari yarabyaye imfura ye mu mwaka wa 2014 ku bitaro bya CHUK nawe akaba ari umukobwa.

Hyacinthe wamamaye nka Mujawamariya yamenyekaniye muri filime ‘Haranira kubaho’ aho yakinaga ari umugore wa Samusure ubusanzwe witwa Kalisa Eneste agahora atongana na Kanyombya wari umukozi we wo mu rugo.

Uyu Mukarujanga ntagikunda kugaragara muri filime nyarwanda bitewe ni uko umwanya munini asigaye awumara mu bucuruzi asigaye akora.

Kumenyesha

Uramutse wifuza kudusangiza amakuru runaka bitewe naho uherereye hose Teradignews.rw yiteguye kukwakira na yombi.

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangaza runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.

Duhamagare kuri nimero zikurikira:

– 0780341462
– 0784581663

Watwandikira kuri Whatsapp ni 0784581663 cyangwa 0789 564 452.

Wowe utugana uri uw’ingenzi natwe twishimiye gukorana na we!!!!!!


Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger