AmakuruImyidagaduro

Umukinnyi wa filime Gene Hackman n’umugore we basanzwe bapfuye

Gene Hackman, umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hamwe n’umugore we Betsy Arakawa, basanzwe bapfuye mu rugo rwabo ruherereye i Santa Fe, muri Leta ya New Mexico.

Polisi yaho yatangaje ko ku gicamunsi cyo ku wa 26 Gashyantare 2025, aribwo amakuru y’urupfu rwabo yamenyekanye, ndetse hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyabiteye. Byongeye, imbwa yabo na yo yasanzwe yapfuye muri uwo mwanya.

Gene Hackman yari umwe mu bakinnyi ba filime bafite amateka akomeye mu ruganda rwa sinema, aho yamaze imyaka irenga 40 akina filime zitandukanye. Yegukanye ibihembo bikomeye birimo Oscar ebyiri, Bafta ebyiri, Golden Globes enye na Screen Actors Guild Award.

Mu rugendo rwe rwa sinema, Hackman yagaragaye muri filime zirenga 100, zirimo izakunzwe cyane nka Runaway Jury, The Conversation, na The Royal Tenenbaums. Yaherukaga gukina muri filime mu 2004 ubwo yagaragaraga muri Welcome to Mooseport.

Hackman yitabye Imana afite imyaka 97, mu gihe umugore we Betsy Arakawa yari afite imyaka 63.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger