Umukinnyi wa filime Denis Nsanzamahoro [ Rwasa] yitabye Imana
Denis Nsanzamahoro wamamaye muri filime nyarwanda nka Rwasa yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK Kigali kuri uyu wa kane tariki 05 Nzeli 2019.
Ku masaha y’umugoroba nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ku Banyarwanda n’abakunzi ba Cinema nyarwanda ivuga ko Denis Nsanzamahoro besnhi bazi nka ‘Rwasa’ yitabye Imana biravugwa ko yazize indwara ya diabète
Denis Nsanzamahoro yari amaze kubaka izina rikomeye mu Cinema nyarwanda ndetse hari n’amafilime yo hanze y’u Rwanda yagaragaye muri filime ‘100 Days’, “Sakabaka” yagize uruhare mu ikorwa ryayo.
Denis yanakinnye muri filime ’A Walk With A Lion’ yakiniwe muri Kenya na ’Shooting Dogs’ ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko igaruka ku biciwe muri ETO Kicukiro.
Muri Werurwe 2019 Denis Nsanzamahoro [Rwasa] yakinnye muri filime yakozwe ku gitabo cy’umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi Gaël Faye yise “Petit Pays”. Mu mafoto yasohowe agaragaza Rwasa yambaye impuzankano ya gisirikare.
Mu 2006 Denis yakinnye muri filime yitwa “The Last King of Scotland” ikaba ari filime ivuga ku buzima n’ubutegetsi bw’umunyagitugu Idi Amin Dada uzwi kuba yarategetse igihugu cya Uganda mu myaka ya za 70. Ni filime igaragaramo abakinnyi b’ibihangange ku isi nka Forest Whitaker ari nawe ukina ari Idi Amin, na Kerry Washington ukina ari umugore we.
Mu 2003 yakinnye mu yitwa ’Sometimes in April’ yayobowe na Raoul Peck, wanakoze filime ya Patrick Lumumba.
Nsanzamahoro kandi yikoreye filime ze zinyuranye zirimo n’izamamaye hano mu Rwanda nka filime y’uruhererekane yacaga kuri Televiziyo Rwanda yitwa Sakabaka na Rwasa yanitiriwe.