Umukinnyi wa FC Barcelona yakatiwe gufungwa azira gutera abantu ubwoba akoresheje imbunda
Umunya-Turkiya Arda Turan usanzwe ari umukinnyi wa FC Barcelona, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi umunani azira gukomeretsa no gutera abantu ubwoba nkana yifashishije imbunda.
Cyakora cyo n’ubwo uyu mukinnyi yakatiwe iki gifungo, ntabwo azakimara mu buroko kereka hagize ikindi cyaha akora mu myaka itanu iri imbere uhereye igihe ubutabera bwashyiriye mu bikorwa umwanzuro w’urukiko.
Arda Turan yateye abantu ubwoba, nyuma y’uko yari amaze kurwanira mu kabyiniro ko mu mujyi wa Instanbul n’umuhanzi wo mu gihugu cya Turkiya witwa Berkay Sahin. Ni umurwano wasize Arda Turan akomeretse bikomeye izuru.
Nyuma Arda Turan yahise akomereza kuri bimwe mu bitaro, arasa amasasu ku butaka bituma abari hafi aho bikanga cyane.
Ikipe ya Basaksehir uyu musore yatijwemo na FC Barcelona yavuze ko yaciye uyu musore amande angana na miliyoni ebyiri n’igice z’ama-Lira (miliyoni zirenga 350 z’Amanyarwanda) kubera kiriya gikorwa.
Ikipe ya FC Barcelona igifite ububasha kuri Arda Turan, yamuguze muri Atletico Madrid muri 2015 imutanzeho akayabo ka miliyoni 34 z’ama-Euro. Nyuma yaje kumutiza kubera kubura umwanya wo gukina.
Arda Turan amaze gukinira ikipe y’igihugu ya Turkiya imikino 100, akaba amaze kuyitsindira ibitego 17.