AmakuruImikino

Umukinnyi wa APR FC akomeje ibiganiro n’ikipe yo ku mugabane w’Uburayi

Ikipe yo ku.mugabane w’uburayi imaze iminsi yifuza umukinnyi wo mu kibuga hagati wa APR FC, Nsanzimfura Keddy ikomeje kugirana ibiganiro nawe, ku buryo mu minsi mike iri imbere uyu mukinnyi ashobora gufata rutemikirere akerekeza ku Mugabane w’i Burayi gukora igeragezwa.

Uyu mukinnyi w’imyaka 18 y’amavuko, muri Werurwe uyu mwaka ni bwo yatangiye kwifuzwa n’ikipe ya Jagiellonia Bialystok ibarizwa mu Cyiciro cya Mbere muri Pologne, aho yagombaga kwerekezayo muri Mata gusa biza kwanga ku munota wa nyuma.

Nyuma y’uko Nsanzimfura atabashije kwerekeza muri Pologne mu kwezi kwa Mata, mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi ikipe ya Jagiellonia Bialystok yongeye kumusaba kujya gukora igeragezwa yaritsinda agahita ayisinyira amasezerano mu mpeshyi ya 2021 gusa nabwo ntabwo byigeze bikunda.

Ikipe ya Jagiellonia Bialystok na nubu ntabwo yari yakura amaso kuri Nsanzimfura Keddy, bikaba bivugwa ko muri uku kwezi iyi kipe yongeye kwandikira APR FC isaba ko uyu mukinnyi yazajya gukora igeragezwa muri Mutarama 2022.

Nsanzimfura Keddy ni umwe mu bakinnyi batanga icyizere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, uyu mukinnyi akaba afite amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC.

Nsanzimfura yari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 yitabiriye imikino yo gushaka Igikombe cya Afurika cya 2019, yabereye muri Tanzania mu 2018 ndetse ari mu bakinnyi bagaragaza ko bafite impano yihariye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger