Umukinnyi ukomeye wakiniraga APR Fc yasinyiye ikipe yo hanze
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mutsinzi Ange, wari usanzwe akinira ikipe ya APR FC, yamaze kubona ikipe nshya mu gihugu cya Portugal mu cyiciro cya kabiri, akaba ari ikipe yitwa Clube Desportivo Trofense.
Uyu mukinnyi Mutsinzi Ange usanzwe akina mu mutima w’ubwugarizi, yari aherutse kuva mu Rwanda yerekeje mu gihugu cy’Ububirigi gukora igeragezwa mu ikipe yitwa Oud – Heverlee Leuven, Gusa ntabwo iryo geragezwa ryaje kugenda neza ari nayo mpamvu yahise yerekeza mu gihugu cya Portugal.
Amakuru ahari aravuga ko uyu mukinnyi yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Clube Desportivo Trofense yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Portugal, aho bivugwa ko yatanzweho akayabo ka miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse ikipe ya APR FC ikaba izabona miliyoni 30 zonyine kuri aya mafaranga naho ayandi akaba agomba guhabwa Mutsinzi Ange.
Myugariro Mutsinzi Ange yari yaramaze gusoza amasezerano y’imyaka ibiri yari afitanye n’ikipe ya APR FC, aho yayasoje mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2020/21 ndetse uyu munsi akaba aribwo ikipe ya Clube Desportivo Trofense yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Portugal, yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi amasezerano y’imyaka ibiri.
Uyu myugariro wo hagati mu kibuga ushobora no gukina ku ruhande rw’iburyo inyuma, Mutsinzi Ange w’imyaka 23 w’amavuko, yageze muri APR FC muri Nyakanga 2019, avuye mu ikipe ya Rayon Sports na yo yakiniye imyaka ibiri nyuma yo kuva muri AS Muhanga.
Nyuma yo kugurwa myugariro Mutsinzi Ange yahise aba umukinnyi wa gatatu wa APR FC uguzwe n’ikipe yo hanze mu mezi abiri ashize, nyuma ya Manzi Thierry wagiye muri Georgia na Imanishimwe Emmanuel wagiye muri FAR Rabat yo muri Maroc.
Uyu mukinnyi akaba yarahamagwe mu bakinnyi 39 umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yahamagaye bagomba kumufasha kwitegura imikino ya Mali na Kenya izaba mu kwezi gutaha, ariko ntibiramenyekana niba azitabira ubu butumire bw’Ikipe y’Igihugu.
Yanditswe na Bertrand Iradukunda