AmakuruInkuru z'amahangaUtuntu Nutundi

Umukecuru w’imyaka 102 yivuganye mugenzi we w’imyaka 92


Mu gihugu cy’Ubufaransa umukecuru w’imyaka 102 yivuganye mugenzi we ufite imyaka 92 y’amavuko mu nzu bombi babanagamo ishyirwamo abamaze kugera muzabukuru kugira ngo bitabweho ku buryo.

Uyu mukecuru wagaragaye ko yivuganye ubuzima bwa mugenzi we, yahise ajyanwa mu  bitaro by’abarwayi bo mu mutwe. Mu gihe umushinjacyaha avuga ko mbere y’uko uwo mukecuru afatwa yabanje kubwira ishinzwe kubitaho ko yishe umuntu.

Ushinzwe kubitaho mu nzu iherereye mu karere ka Chezy-Sur – Marne mu gihugu cy’Ubufaransa, yavuze ko yasanze uwo mukecuru mu buriri yapfuye, afite ububyimbe mu maso nk’uko BBC dukesa iyi nkuru yabitangaje.

Ibizamini byo kwa muganga byagaragaje ko urupfu rwa Nyakwigendera rwakomotse kukuba yanizwe ndetse akanakubitwa mu gice cy’umutwe.

Urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye ku wa Gatandatu ushize, ahagana mu masaa sita z’ijoro, nyuma y’uko ushinzwe kwita ku bageze mu zabukuru asanze umurambo w’uwishwe uryamye mu buriri.

Ibizamini by’ibitaro by’indwara zo mu mutwe bikomeje gukorwa kuri uyu mukecuru ushinjwa icyaha cyo kwivugana mugenzi we,ngo harebwe neza ibyo yakoze icyaba cyabimuteye nahamwa n’icyaha abiryozwe n’ubutabera.

Inkuru y’aba bombi yabaye nk’itunguranye cyane dore ko bitari bisanzwe kumva umukecuru uri mu kigero cy’imyaka nk’iyi agira imbaraga zo kuba yakubita mugenzi we ikintu runaka cyatuma ashiramo umwuka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger