Imyidagaduro

Umukecuru ukuze cyane yinjiye mu marushanwa ya Miss Universe

Umukecuru witwa Choi Soon Hwa, w’imyaka 80 y’amavuko niwe uri guhatanira irushanwa rya Miss Universe, ritegekanijwe kuzaba mu kwezi kwa Cumi n’umwe uyu mwaka, aho icyo gikorwa kizabera muri Mexique.

Amakuru yatanzwe n’igitangaza makuru cya CNN, avuga ko “uyu mukecuru mu ntangiriro z’uku kwezi yashyizwe mu bahatanira Miss Universe Korea, kandi ko yahatanye n’abandi 31 bazavamo uzahagararira iki gihugu cya Korea.

Mu kiganiro uyu mukecuru yahaye iki gitangaza makuru, yavuze ko ashaka kwerekana ko umuntu n’ubwo yaba ari mu za bukuru, yagira ubuzima buzira umuze.

Yagize ati: “Ndashakaga kwereka Isi uko umuntu w’imyaka 80 yaba afite ubuzima buzira umuze. Bakibaza bati ni gute yabungabunga umubiri we? Ni iyihe ndyo afata ? Rero nashakaga kwerekana ko dushobora kubaho mu buzima buzira umuze ni yo twaba dushaje.”

Yavuze ko uyu mwaka yahisemo kwitabira ngo agerageze amahirwe ye, kuko ubu nta myaka ikigenderwaho ku bitabira iri rushanwa.

Mu myaka yashize irushanwa rya Miss Universe abarihatanagamo babaga bagomba kuba bari hagati y’imyaka 18 na 28, ariko ubu byakuweho.

Muri uyu mwaka ushize ho, iri rushanwa abagore batwite, abafite abana cyangwa abigeze kurushinga nabo bahawe umwanya bemererwa guhatana mu gihe mu yindi myaka bitabagaho.

Abandi bantu muri uyu mwaka bakuze bitabiriye iri rushanwa, barimo Lorraine Peters w’imyaka 58 w’umwarijantine na Alejandra Marisa Rodriguez w’imyaka 60 wo muri Canada. Ikindi iri rushanwa ry’uyu mwaka hakuweho kwambara umwambaro wa bikini.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger