AmakuruImyidagaduro

Umukecuru M’bilia Bel yakoreye i Kigali ibitajyanye n’imyaka ye-AMAFOTO

M’bilia Bel wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo wari umuhanzi nyamukuru mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction yagaragaje ko n’ubwo ari umukecuru ariko agifite imbaraga zo gushimisha abantu bakunda umuziki by’umwihariko injyana ya Rumba afatwamo nk’umwamikazi wayo.

Iki gitaramo cyabereye ahahoze hitwa Camp Kigali, ubu hitwa Kigali Conference and Exhibition Village,  cyatangiye gitinze ugereranyije n’amasaha cyari gutangiriraho, impamvu ni uko abacyitabiriye batinze kuhagera.

Saa mbili kugeza saa tatu, abacuranzi ba Mukumbi Sound  ni bo basusurutsaga abantu bake bari bahageze gusa bakomeza kuhagera gake gake bigera naho umubare uba mwinshi igitaramo kiratangira.

Bimaze kumenyerwa ko muri ibi bitaramo bya Kigali Jazz Junction biba buri kwezi, nta bahanzi benshi baririmbamo akenshi baba ari babiri.

Saa yine z’ijoro nibwo umuhanzi w’umunyarwanda Mike Kayihura wari gufatanya na M’bilia Bel, yageze ku rubyiniro. Yicaye ku intebe yicurangira Piano aherekejwe na Neptunez Band imenyerewe muri ibi bitaramo, atangira aririmba indirimbo ya Orchestre Impala yitwa “Genda Rwanda Uri Nziza”.

Yakurikijeho iyitwa Golden Love Child izasohoka muri Mutarama, N’golo Kante yakomoye ku mukinnyi w’umufaransa ukinira ikipe ya Chelsea, n’izindi zitandukanye ziri mu rurimi rw’icyongereza. Nyuma y’iminota 40 yavuye ku rubyiniro aharira Neptunez Band.

Iri tsinda rimenyerewe mu gususurutsa ibitaramo nk’ibi ryaririmbye indirimbo za Noheli zirimo Silent Night, Mary Did u Know n’izindi, dore ko habura iminsi mike ngo twizihize ivuka rya Yezu/Yesu.

Bakurikijeho izindi ndirimbo zirimo izigezweho ubu, ariko iyitwa Amarebe ya Matata yahagurukije abatari bake.

Saa tanu nibwo Neptunez Band yasoje, maze M’bilia Bel wari utegerejwe na benshi ahabwa umwanya. Yinjiye asuhuza abantu mu cyongereza, ururimi ubusanzwe rutamenyerewe muri Kongo.

M’bilia Bel mbere yo gutangira igitaramo cye, yifurije amahoro Abanyarwanda, abo ku ivuko rye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abandi bose bari muri iki gitaramo ababaza niba biteguye kubyinana na we.

M’bilia Bel  w’umunyabigwi mu njyana ya Rumba, yakoze igitaramo gikomeye i Kigali cyaranzwe n’imbyino zo gutigisa umubyimba n’izo kwegeranya abakundana.

Uyu mubyeyi w’imyaka 59 y’amavuko akigera ku rubyiniro, abantu bose bahise bahaguruka ndetse abagufi bifashisha intebe kugira  ngo badacikanwa bagataha babwirwa ibyabaye kandi bari bahibereye.

Mu miririmbire ye yavishagamo akaganira n’abantu bari bitabiriye igitaramo, atera urwenya , yabwiye abantu ko agiye kureba uwo bangana ubundi bakabyinana ariko ababwira ko nta we abonye ko bose abaruta mu myaka.

Yari yambaye umwenda w’umukara udoze nk’isarubeti ufashe ku mubiri, ku mutwe yambaye ikamba rigaragaza ko ari  umwamikazi wa Rumba.(Ntimubaze uwamugize umwamikazi).

Yahereye ku ndirimbo ye yitwa Yambaga, yari izwi na benshi mu bari aho. Iya kabiri ni iyakanyujijeho yitwa Nadine. Iyi ndirimbo igeze hagati nibwo M’bilia Bel yerekanye ko agifite imbaraga n’ubwo imyaka ye iri gusatira 60.

Afatanyanyije n’ababyinnyi be barimo umunyarwandakazi n’Umugandekazi, yakaraze umubyimba mu buryo budasanzwe, bitera abari baje kumureba kwizihirwa birushijeho.

Iyo yafataga akanya ko kuganira n’abafana, yibandaga cyane ku bashakanye n’abafite abakunzi. Ati “Fata umukunzi wawe mubyine”.

Igitaramo kibura umwanya muto ngo kirangire M’bilia Bel yahaye umwanya umugabo bari kumwe nawe araririmba, nyuma y’indirimbo 2 ahita agaruka. Yongeye gusaba abagabo bazanye n’abagore babo ko babafata bakabakomeza ubundi bakabyina indirimbo ye yakunzwe na benshi yitwa ‘Nakei Naïrobi’.

Abacuranzi bagitangira gucuranga iyi ndirimbo abantu bose bahise bahaguruka ku buryo uwari ufite uwo babyinana yahise atangira kumubyinisha, ingeri zose z’abantu haba abayobozi bari bitabiriye iki gitaramo bahise batangira kunyeganyega bagaragaza ko bishimye.

M’bilia Bel yakaraze umubyimba nk’abakiri bato abantu barishima cyane

Wari umwanya mwiza wo kubyina injyana ya Rumba

Minisitiri w’ ubuzima Diane Gashumba yari yitabiriye iki gitaramo

Edouard Bamporiki uyobora itorero ry’igihugu

Abari bitabiriye iki gitaramo baryohewe

  

Charly na Nina bari bishimiye uyu mubyeyi
Masamba Intore yari yizihiwe
Nizzo yari yabukereye
Remmy Lubega Umuyobozi wa RG-Consult Inc itegura Kigali Jazz Junction
David Bayingana ukora ikiganiro cy’imikino kuri Radio 10 yari ahari
Eric Senderi
Nta nyota yahabaye ….ka Miitzing kari gahari

AMAFOTO: Paccy Mugabo

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger