Umukaridinali wari mubajyanama bakomeye ba Papa Francis yahamijwe ibyaha byo gusambanya abana b’abahungu
Muri Australia , Cardinal George Pell wari umwe mu bajyanama bakomeye ba Papa Francis, yahamijwe ibyaha byo gusambanya abana babiri b’abahungu .
Cardinal Pell w’imyaka 77 abaye uwa mbere mu bakomeye muri Kiliziya Gatolika uhamijwe iki cyaha dore ko ariwe ushinzwe ubukungu azasomerwa.
Uyu mukaridinali yahamijwe gusambanyiriza aba bana mu byumba bya Katederali ya Melbourne mu 1996, harimo n’icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu uri munsi y’imyaka 16 n’ibindi bine byo gukorera ibikorwa by’urukozasoni ku bana babiri bataruzuza imyaka y’ubukure.
Bivugwa ko uyu mukaridinali akigirwa Musenyeri wa Melbourne ngo Pell yasanze abana babiri b’abahungu muri kimwe mu byumba bya Kiliziya, icyo gihe misa yari ihumuje aba bwira ko bari mu byago kuko banyweye divayi ikoreshwa mu Kiliziya, icyo gihee yabategetse gukora ibikorwa by’urukozasoni. Umwe muri aba bana niwe watanze ubuhamya, undi bari kumwe we hashize igihe yitabye Imana.
Cardinal Pell ntiyemera ibyo ashinjwa ndetse yavuze ko azajuririra igihano cyose azahabwa. Mu Cyumweru gishize Papa Francis yateguye inama y’iminsi ine yahuje Abasenyeri bakuru kugira ngo bigire hamwe iki kibazo ndetse n’ibindi by’abana bagiye bavuka ku bapadiri. Yanashyizeho komisiyo yihariye ishinzwe kubikurikirana.