Umukandida Depite wari uhagarariye Intara y’Uburengerazuba yapfuye urupfu rutunguranye
Mu ijoro ryakeye, Consolee Dusabimana,umwe mu bagore biyamamarizaga kujya mu nteko ishinga amategeko nk’umudepite yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.
Inkuru y’urupfu rw’uyu mugore wari utuye i Rutsiro mu ntara y’iburengerazuba yamenyekanye mu gitondo cy’uyu wa kabiri, ku wa 21 Kanama 2018.
Niyigaba Pacifique usanzwe ari umuhungu w’uyu nyakwigendera avuga ko nyina yatabarutse mu ijoro ryakeye, akaba nta bundi burwayi yari afite.
“Nta bundi burwayi budasanzwe yari afite, yari yiriranywe n’abandi mu rugo bigeze nimugoroba ashaka kujya kwiyuhagira, agiye kujyayo yumva ingufu zimubanye nkeya, atangira kumererwa nabi, kugeza aho biba ngombwa ko duhamagara ambulance iraza imutwara ku bitaro bya Murunda.”Niyigaba aganira na Kigali today.
Yakomeje avuga ko yagejejwe ku bitaro bya Muranda mu ma saa mbili z’ijoro, gusa akagera mu maboko ya muganga yamaze gushiramo umwuka.
Uyu mubyeyi ngo yari aherutse kugira akabazo k’umutwe ubwo biyamamarizaga i Nyamasheke ku Cyumweru tariki ya 19 Kanama 2018.
Akikigira ngo bahise bamujyana kwa Muganga mu bitaro bikuru bya Gihundwe, ariko bamubwira ko nta kibazo kinini afite bamuha n’uburenganzira bwo gukomeza kwiyamamaza.
Nyakwigendera wari uhgarariye intara y’Uburengerazuba mu bakandida Depite arashyingurwa kuri uyu wa kabiri ahitwa mu Gisiza, mu Rutsiro.
Yari umubyeyi w’imyaka 53 wubatse ufite abana batatu, akaba yayoboraga ikigo Nderabuzima cya Kibingo mu Murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro.