AmakuruAmakuru ashushye

Umukabwe Robert Mugabe n’umugore we ntiborohewe n’indwara

Robert Mugabe w’imyaka 94 wahoze ayobora Zimbabwe  n’umugore we Grace Mugabe bafashwe  n’uburwayi mu gihe muri iki gihugu biteguraga ibirori bidasanzwe by’irahira rya Emmerson Mnangagwa uherutse gutorwa nka Perezida.

Benshi bibazaga impamvu Mugabe n’umugore we batitabiriye umuhango wirahira rya Emmerson Mnangagwa gusa nyuma y’ibirori by’irahira rya Perezida Mnangagwa  Ishyaka ZANU-PF  ryatangaje ko mugabo amerewe nabi cyane mu butumwa irishyaka ryashyize kuri Twitter.

“Twakiriye amakuru y’uko uwahoze ari Umunyamabanga wa Mbere akaba na Perezida Robert Mugabe amerewe nabi.” Gusa iri shyaka ryanatangaje ko Perezida mushya wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa akora ibishoboka byose Mugabe agahabwa ubuvuzi akeneye. Hagati aho Grace Mugabe nawe urembye kuri ubu hari amakuru avuga ko ari muri Singapore ngo abagwe mu nda.

Gusa nubwo  byagiye bivugwa ko Mugabe adashyigikiye Emmerson Mnangagwa , yaratunguranye atanga ibaruwa yo gushimira Mnangagwa ku irahira rye kuri iki Cyumweru, Mugabe ubwe yavuze ko arwaye ndetse n’umugore we ku buryo batabashije kwitabira, yanashimiye Mnangagwa ku butumire yabahaye.

Ubuzima bwa Mugabe n’umugore we ntibuhagaze neza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger