AmakuruUbukungu

Umujyi wa Kigali waburiye abakoresha imihanda itandukanye ya wo

Umujyi wa Kigali uramenyesha abakoresha amasangano y’imihanda ya Kanogo ko bashobobora guhura n’ubucucike (Traffic Jam) bw’ibinyabiziga mu gihe aya masangano azaba ari kwagurwa guhera tariki 29/05/2019.

Binyujijwe mu Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 28 Gicurasi 2019, Ubuyobozi bw’uyu Mujyi bwagiriye inama abakoresha ibinyabiziga banyura mu mihanda yavuzwe hejuru ko bakwifashisha imihanda ikurikira mu buryo bwo kunoza neza ingendo zabo.

1) Abaturutse Rwadex bashobora kwifashisha imihanda inyura Gikondo;

2) Abaturutse mu mu Mujyi Rwagati(CBD) bakwifashisha imihanda inyura mu Kiyovu igana Gikondo;

3) Naho abaturutse Nyabugogo bakifashisha imihanda inyura Kimihurura.

Muri ubu butumwa bwatambukijwe kuri Facebook, hashimangiwe ko nubwo hagiye kubaho iyagurwa ry’aya masangano ko bitazabuza ingendo gukorwa nk’uko bisanzwe.

Bati:”Uretse ikibazo cya traffic Jam twavuze haruguru, iyagurwa ry’aya masangano ntirizabuza ibinyabiziga gukomeza kuyakoresha”.

Ubuyobizi bw’Umujyi wa Kigali bwashimiye abantu bose bakorera ingendo muri uyu Mujyi, bunabashishikariza gukurikiza ibikubiye muri iri Tangazo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger