AmakuruPolitiki

Umujyi wa Kigali uhagarariye ahandi mu kuruma ruswa nta mbabazi

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwagaragaje ko Umujyi wa Kigali wihariye 45, 8% by’amadosiye y’ibyaha bifitanye isano na ruswa yakurikiranywe mu myaka itanu ishize.

Muri iyo myaka, hakurikiranywe dosiye 2,340 zarimo abantu 4,786. Mu mwaka ushize wonyine, muri Kigali hakurikiranywe amadosiye 339 mu gihe uwabanje wa 2022 hari hakurikiranywe dosiye 453.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB,mu kiganiro na RBA rwatangaje ko kuva muri Nyakanga 2018 kugeza tariki 25 Mata 2024, hari hamaze gukurikiranwa dosiye 5107 z’ibyaha bifitanye isano na ruswa, zakurikiranywemo abantu 10169.

RIB yagaragaje ko ibyaha bifitanye isano na ruswa bifite ubwoko bwinshi aho hari ibyo kunyereza umutungo, gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke.

Hari gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, gusonera bitemewe n’amategeko, kudasobanura inkomoko y’umutungo, gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango cyangwa icyenewabo, gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zawe bwite n’ibindi.

Muri rusange abantu bagiye bafatwa bakekwaho ibyo byaha bagiye biyongera uko imyaka yagiye ishira ku mpamvu RIB ivuga ko zishingiye ku kuba abantu bagenda basobanukirwa akamaro ko gutanga amakuru.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19, dosiye zakurikiranywe zari 815, bigeze mu 2019/20 hakurikiranwa dosiye 942, na ho mu mwaka wakurikiyeho wa 2020/2021 hakurikiranywe dosiye 885.

Mu 2021/22 hakurikiranwa izigera kuri 894 mu gihe mu mwaka wa 2022/23 hakurikiranywe dosiye 864 naho kuri ubu mu gihe habura amezi atatu ngo umwaka wa 2023/24 urangire, hamaze gukurikiranwa dosiye 707.

Dr Murangira ati “Muri izo dosiye harimo ibyaha 6071, impamvu ibyaha ari byinshi kurusha dosiye ni uko hari dosiye imwe usanga irimo ibyaha bibiri.”

Umuvugizi wa RIB,Dr Murangira B.Thierry, kuri iki Cyumweru yabwiye RBA ati “Ruswa ni icyaha kimunga ubukungu bw’igihugu, ariko tunibusa abarya ruswa cyangwa abayitanga kuko ni nko kwishyira umugozi mu ijosi, isaha ku isaha uba ushobora kukuniga.”

https://www.teradignews.rw/rw/kigali-babiri-basize-ubuzima-mu-biza-byatewe-nimvura-yaraye-igwa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger