AmakuruPolitiki

Umujyi wa Goma ushobora kwisanga mu maboko ya M23 mu mwanya muto_M23 yaciye amarenga

Umutwe wa M23 ukomeje kwirukanka a ingabo za Leta ya Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaciye amarenga yo gufata Umujyi wa Goma wari urinzwe n’ingabo kabuhariwe zisanzwe zirinda perezida Felix Tshisekedi.

Imirwano irakomeje hagati y’uyumutwe na FARDC ifatanyije na FDLR n’indi mitwe itandukanye ya Mai Mai muri Teritwari ya Rutshuru.

Kuwa 14 Ugushyingo 2022, Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare yavuze ko ubu imirwano ikomeye iri kubera mu gace ka Tongo na Kibumba uduce twegereye umujyi wa Goma.

Maj Willy Ngoma kandi yanakomoje ku mpungenge ziri mu Mujyi wa Goma, aho abatuye muri uyu mujyi bakomeje kwikanga ko isaha iyo ari yo yose abarwanyi ba M23 bashobora kwinjira muri uyu mujyi nawo bakawigarurira, byanatumye bamwe batangira guhunga.

Kuri iyi ngingo, Maj Willy Ngoma avuga ko ahantu hose FARDC ikoresha icura imigambi no gutegura kubagabaho ibitero harimo n’umujyi wa Goma, M23 izahafata kugira ngo ibashe kwirindira umutekano no kwirwanaho.

M23 irigusatira Goma itirengagine no kwaka ingabo za Congo ibifaru n’izindi ntwaro

Yongeyeho ko M23 ishobora gukomeza imirwano ikaba yagera mu mujyi wa Goma bitewe no kuba ubutegetsi bwa DRC bwamaze kugaragaza ko budashaka gukemura ibibazo binyuze mu biganiro nk’uko M23 idahwema kubisaba ahubwo ko bwifuza intambara.

Yagize ati “Ku bw’umutekno wacu no kwirwanaho, ahantu hose FARDC ikoresha mu gutegura imigambi yo kutugabaho ibitero harimo n’umujyi wa Goma, M23 yiteguye kuhafata kuko twamaze kubona ko Guverinoma ya DRC idashaka amahoro ahubwo yifuza intambara. Tuzajya tubakurikira kugeza aho bakura intwaro zabo naho bacurira imigambi yabo igamije kutugirira nabi.”

Maj Willy Ngoma, atangaje ibi mu gihe mu mujyi wa Goma hakomeje kuzamuka umwuka w’ubwoba ,aho abatuye uyu mujyi batangiye kwikanga ko M23 ishobora gufata umujyi wa Goma mu minsi micye, byanatumye bamwe batangira guhunga harimo n’abagera kuri 90 bivugwa ko bamaze kugera mu Rwanda.

Hari n’andi makuru yemeza ko bamwe mu bofisiye bakuru mu ngabo za FRDC mu mujyi wa Goma, batangiye guhungirishiriza imiryango yabo i Bukavu kubera kwikanga umutwe wa M23.

Ibi biraterwa n’uko imirwano ikomeje gusatira umujyi wa Goma by’umwihariko mu gace ka Kibumba kari mu birometero 20 gusa uvuye mu mujyi wa Goma ahari kubera imirawno ikomeye,

Twitter
WhatsApp
FbMessenger