AmakuruPolitiki

Umujyi wa Goma urasumbirijwe, DRC yafashe ingamba zikakaye

Ukomeje kwiyongera k’ububasha bwa M23 byashyize mu bibazo bikomeye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku buryo irimo gufata ibyemezo bikomeye byagira ingaruka ku baturage barenga miliyoni ebyiri batuye i Goma, umujyi munini kandi ukomeye muri Kivu y’Amajyaruguru.

N’ubwo byari bimaze iminsi bizwi ko M23 ihagaze hafi y’umujyi wa Goma, abaturage bari bafite inzira y’amazi icumbagira, aho ibicuruzwa byanyuraga mu gace ka Minova bigana i Goma cyangwa Bukavu. Gusa, muri iki gihe, ibyo ntibikiri gushoboka kubera ko M23 yamaze kugenzura Minova, Bweremana, ndetse n’uduce twose twegereye ikiyaga cya Kivu, byatumye amato atakibasha kunyura.

Nyuma y’ibi bikorwa bya M23, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gén. Maj. Gen. Peter Cirimwami Nkuba, yatangaje ihagarikwa ry’ingendo zose zo mu kiyaga cya Kivu, avuga ko ibi biterwa n’umutekano muke ugaragara mu nkengero za Goma.

Mu itangazo yashyizeho umukono kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mutarama 2025, yavuze ati: “Kubera umutekano muke uterwa n’ibikorwa by’u Rwanda bufashisha umutwe wa M23, cyane cyane mu nkengero za Goma no mu kiyaga cya Kivu, ingendo zose z’ubwato ku manywa cyangwa nijoro, yaba izijya muri Kivu y’Amajyepfo cyangwa izijya muri Kivu y’Amajyaruguru, zirahagaritswe kugeza igihe amabwiriza mashya azasohokera.”

Ibi byemezo bifatwa mu gihe ingabo za M23 zugarije Goma, zikaba zisigaye zifite inzira imwe ikora ku Rwanda, aho zishobora kubona ibyo zikeneye, ndetse ziteze ho inzira y’amahungiro mu gihe ibintu byananirana, kuko inzira y’amazi yari isigaye nayo yafunzwe.

Ku wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama 2025, Sosiyete Sivile yo muri Kivu y’Amajyepfo yasabye Perezida Félix Tshisekedi guhagarika uruzinduko rw’akazi muri Burayi, agahita ajya mu rugamba kugira ngo yongere gutera akanyabugabo ingabo za Leta ziri kugenda zitsindwa n’ubwo zifite intwaro zigezweho, abacanshuro b’abanyamahanga ndetse n’inkunga y’ingabo za SADC zo mu bihugu nka Afurika y’Epfo, Tanzania, na Malawi.

Ibikorwa byo mu kiyaga cya Kivu bihagaritswe mu gihe n’ingendo z’indege ziteje impungenge. Umusozi wa Buragiza, ufite ibikoresho bigenzura indege zigana ku kibuga cy’indege cya Goma, wigaruriwe na M23, bikaba byabangamiye imikorere y’iki kibuga.

Icyarimwe, imirwano irakomeje gukara hafi ya Goma. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ingabo za Leta zasutse ibisasu mu duce dufitwe na M23, by’umwihariko hakurya ya Nzulo, bituma abaturage bahungiye muri ibyo bice bongera guhungira i Goma, n’ubwo Guverineri Cirimwami yakomeje kubahumuriza avuga ko ibintu bifite uburinzi bukomeye.

FARDC n’abambari bayo bakoze ibishoboka byose biranga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger