Umujyi wa Dubai wamaganye R Kelly wari aherutse gusaba gukorerayo ibitaramo
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Dubai, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bwamaganye umuhanzi R Kelly wari aherutse gusaba gukorerayo ibitaramo nubwo urubanza rwe rutararangira.
R Kelly yari aherutse gusaba umucamanza uruhushya rwo kujya gukorera ibitaramo i Dubai nubwo ibyaha ashinjwa byo guhohotera abakobwa bataruzuza imyaka y’ubukure.
Umujyi wa Dubai urimo utubyiniro dukomeye tukunze kuririmbiramo abahanzi bakomeye ku Isi, mu bitaramo byitabirwa n’abaherwe bawutuyemo.
Aba baherwe kandi batumira abahanzi mu birori byihariye bibera iwabo mu rugo bakabishyura.
R Kelly murwego rwo gukomexa gukorera amafaranga ya Dubai yasabye atakamba umucamanza wo muri Leta ya Illinois ko hari ibitaramo byinshi yateguye mu mujyi wa Dubai kandi ko yanatumiwe ngo ataramire umuryango w’umwami w’icyo gihugu, Al Makhtoum , bityo bamuha uburenganzira akaba yajya gukora ibyo bitaramo.
Umunyamategeko wa R Kelly, Steven A. Greenberg yabwiye Associated Press ko umukiriya we yasinye amasezerano n’ikigo gitegura ibitaramo cyo muri Dubai, gusa bemeranyijwe ko R Kelly azakora iyo bwabaga akigobotora ubucamanza akabona gukora ibyo bitaramo.
Itangazo guverinoma riva muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu rihakana ayo makuru.
Iryo tangazo rigira riti “Abayobozi ba Dubai ntibigeze bakira ubusabe bwo gukora ibitaramo bw’umuririmbyi R Kelly, nta n’ahantu na hamwe ibyo bitaramo biteganyijwe kubera. R Kelly ntiyigeze anatumirwa n’umuryango wa cya
wa cyami ngo awutaramire.”
Ku wa 22 Gashyantare, urukiko rwatangiye gukurikirana uyu muhanzi w’imyaka 52, aho ashinjwa ibyaha 10 by’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abana bato b’ abakobwa batatu n’umugore umwe.
R.Kelly ahakana ibyo aregwa, ndetse aherutse kugaragara kuri televiziyo ya CBS avuga ko ari ababyeyi b’abo bakobwa bamubeshyera bashaka ko abaha akayabo k’amafaranga y’indonke.