AmakuruImyidagaduro

Umujyanama wa Diamond Platnumz yakize coronavirus

Sallam Sk umwe mu bajyanama b’umuhanzi Diamond Platnumz, yatangaje ko yamaze gukira indwara ya COVID-19 nyuma y’iminsi 14 yitabwaho n’abaganga.

Tariki 19 Werurwe 2020 nibwo Sallam Sk yatangaje ko yanduye indwara ya COVID-19, aba umuntu wa gatandatu wari ugaragayeho iki cyorezo muri Tanzania.

Uyu mugabo uri mu bajyanama b’umuhanzi Diamond Platnumz, yavuze ko yashyizwe mu kato yitabwaho n’abaganga.

Kuri uyu wa 31 Werurwe 2020, Sallam Sk yatangaje ko yamaze gusezererwa mu bitaro nyuma yo gusuzumwa inshuro ebyiri ibisubizo bikagaragaza ko ari muzima.

Ati “ Nyuma y’iminsi 14 nasuzumwe inshuro ebyiri, ibisubizo bigaragaza ko ndi muzima ubu navuye mu kato.”

Sallam Sk yashimiye cyane leta ya Tanzania n’abaganga bamwitayeho umunsi ku munsi kuva amenye ko yafashwe, yibutsa abantu gukomeza kwirinda.

Nyuma y’uko Sallam atangaje ko yanduye COVID-19, umuraperi Mwana Fa nawe yatangaje ko yanduye nyuma y’urugendo yari avuyemo muri Afurika y’Epfo.

Sallam na Diamond Platnumz baherukaga ku mugabane w’u Burayi mu bihugu nk’u Bubiligi n’u Bufaransa aho bari bagiye gukorera ibitaramo ariko bikaza gusubikwa n’ubundi kubera iki cyorezo.

Umuhanzi Diamond n’itsinda ry’abo bakorana muri Wasafi bavuye mu kato bari bamazemo iminsi 14 bagasanga nta bwandu bwa COVID-19.

Tariki 19 Werurwe 2020 nibwo Diamond Platnumz n’itsinda ry’ababo bafatanya mu bikorwa bye bya muzika bashyizwe mu kato nyuma yo gukekwaho ko bashobora kuba bafite ubwandu bwa COVID-19.

Icyo gihe bari bavuye mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi aho bari bagiye gukorerayo ibitaramo ariko bigasubikwa kubera iki cyorezo n’ubundi.

Icyo gihe umujyanama w’uyu muhanzi Sallam Sk yahise apimwa bamusangana iyi virusi ashyirwa ahantu ha wenyine atangira gukurikiranwa n’abaganga ndetse yamaze gukira yasohotse mu bitaro kuri uyu wa 31 Werurwe 2020.

Diamond yasohotse mu kato hamwe n’abandi barimo Emmanuel Yakobo, Graysson Bruno, Moses Peter Iyobo, Habibu Ahmed Bajuni, Salum Ally Hassan, Ashraf Ally Lukamba.

Diamond Platunmz yibukije abantu bose kwitwararika bakirinda iyi ndwara kuko iriho kandi yica.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger