AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Umuhungu w’imyaka 16 yafunzwe nyuma yo kwica se amuteye icyuma

Intambara yo mu muryango yahindutse ibyago kuwa mbere mu gitondo i Vénissieux mu Bufatansa aho umuhungu w’imyaka 16 yishe se amuteye icyuma mu makimbirane yatangiye ahagana saa yine za mu gitondo, nk’uko amakuru y’ikinyamakuru Le Progrès yemejwe n’ikinyamakuru Le Figaro abivuga.

Ibi byabereye mu rugo rw’uyu muryango, rwubatse kuri Rue de la Verrerie, mu gace ka Jules Guesde, hafi y’ikigo cy’inyamanswa cya gari ya moshi muri uyu mujyi uherereye mu nkengero za Lyon. Iperereza rya mbere ryerekana ko habayeho urugomo hagati ya se n’umuhungu mbere y’uko uyu mubyeyi apfa, nk’uko ibiro by’ubushinjacyaha bya Lyon byabitangaje, bikomeza gushimangira ko ibisobanuro birambuye bizatangwa n’iperereza.

Se yitabye Imana azize ibikomere

Uyu mubyeyi yakomerekejwe bikomeye mu gutererwa icyuma, ahita yitaba Imana n’ubwo abashinzwe ubutabazi n’abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro bagerageje kumutabara.

Umuhungu we yari amaze kuva mu rugo ubwo abashinzwe gutabara bahageraga, yerekeza ku bitaro aho yahise afatirwa n’abashinzwe umutekano. Uyu musore yafashwe na polisi mu masaha ya saa sita z’amanywa i Vénissieux.

Uyu musore yahise afungwa kugira ngo hakorwe iperereza ryafunguwe n’ubushinjacyaha bwa Lyon ku cyaha cyo kwica umubyeyi we ku bushake.

“Imiterere n’impamvu nyakuri z’urupfu zigomba muri iki gihe gusobanurwa n’iperereza ryimbitse, harimo n’iry’icy’ubuvuzi,” nk’uko ibiro by’ubushinjacyaha bya Lyon byabwiye ikinyamakuru Le Figaro.

Amakuru dukesha bamwe mu Banyarwanda batuye mu gihugu cy’Ubufaransa bavuga ko uyu muryango ukomoka mu Rwanda ariko ukaba utuye muri iki gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger